Mu rwego rwo guteza imbere no kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, Akarere ka Burera; ku bufatanye n’izindi Nzego za Leta ndetse n’Abafatanyabikorwa banyuranye kubatse Amavuriro y’ibanze agezweho yo ku rwego rw’Akagari (Second Generation Health Posts) atatu (03); ni ukuvuga : irya Kamanyana riri mu Murenge wa Cyanika, irya Rwasa riri mu Murenge wa Gatebe, n’irya Bushenya riri mu Murenge wa Bungwe. Hari kandi Ivuriro rya Nyamicucu riri mu Murenge wa Butaro ryongerewe ubushobozi (upgraded) biganisha ku kuba ryaba Ikigo Nderabuzima. Uretse aya Mavuriro ane (04), Akarere ka Burera gasanzwe gafite andi Mavuriro mirongo itanu n’ane (54) atanga Serivisi zisanzwe; yose hamwe akaba mirongo itanu n’umunani (58). Kuri ayo Mavuriro yo ku rwego rw’Akagari hiyongeraho Ibigo Nderabuzima 19 n’Ibitaro byigisha byo ku rwego rwa kabiri bya Butaro. Ubuvuzi bw’amaso n’amenyo ni zimwe muri serivisi zitangwa kuri ayo Mavuriro y’ibanze.