Akarere ka Burera ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda. Gafite Ubuso bungana na 644.5 Km2; ku bucucike bungana na 682/Km2 (Ibarura rya 2022). Gafite Imirenge 17; Utugari 69 n’Imidugudu 571. Akarere ka Burera gatuwe n’Abaturage 387,729 (Abagabo:184,782, bangana na 47.7%;Abagore: 202,947, bangana na 52.3%)
IMBIBI Z’AKARERE KA BURERA
Akarere ka Burera gahana imbibi n’Igihugu cya Uganda kuri km 63. Imirenge 6 kuri 17 igize Akarere ikora kuri Uganda. Akarere ka Burera gahana imbibi n’ uturere twa Gakenke, Musanze, Rulindo na Gicumbi.