Imbuga zemewe
zikoresha
.gov.rw
A .gov.rw website belongs to an official Government of Rwanda institution or public authority.
Umutekano w’itumanahohttps://
A lock icon (🔒)
or
https://
means you are securely connected to an official .gov.rw website.
Only share personal or sensitive information on trusted, secure government websites.
Akarere ka Burera ni kamwe mu Turere tw’ingenzi mu bukerarugendo mu Rwanda.Gafite ibyiza nyaburanga birimo Ikiyaga cya Lake Burera n’Ikiyaga cya Lake Ruhondo. Abaturage bako ahanini batunzwe n’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi.
IBITARO BYIGISHA BYO KU RWEGO RWA II BYA BUTARO
Ibitaro byigisha byo ku rwego rwa II bya Butaro biri mu Murenge wa bitanga serivisi zirimo kuvura Kanseri. Mu baza kuhivuriza harimo abaturuka mu Bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
SHORA IMARI MU KARERE KA BURERA
Inkengero z'Ikiyaga cya Burera n'icya Ruhondo zibereye ibikorwa by'ishoramari rishingiye ku bukerarugendo. Ni ahanyu bashoramari.
IGISHANGA CY’URUGEZI NI INDIRI Y’URUSOBE RW’IBINYABUZIMA BYINSHI
Nusira Akarere ka Burera uzahabona Igishanga cy’Urugezi kibereye ijisho. Umuryango Mpuzamahanga wita ku nyoni wagishyize mu byanya 7 bikomeye by'indiri z'inyoni kuko gicumbikiye amoko menshi y'inyoni zirimo Incenceberi n'Imisambi.
KAMINUZA MPUZAMAHANGA Y’UBUVUZI N’UBUZIMA KURI BOSE
Kaminuza Mpuzamahanga y’ubuvuzi n’ubuzima kuri bose ifite ishami mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Butaro. Iri hafi y’Ibitaro byigisha byo ku rwego rwa II bya Butaro.
IKIRUNGA CYA MUHABURA
Ikirunga cya Muhabura mujya wumva kiri mu Karere ka Burera. Kiri mu byiza nyaburanga bitatse aka Karere n'u Rwanda muri rusange.
Burera
Akarere ka Burera ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda. Gafite Ubuso bungana na 644.5 Km2; ku bucucike bwa 682/Km2 (Ibarura rya 2022). Gafite Imirenge 17; Utugari 69 n’Imidugudu 571. Akarere ka Burera gatuwe n’Abaturage 387,729 (Abagabo: 184,782,bangana na 47.7%; Abagore: 202,947, bangana na 52.3%). Akarere ka Burera gahana imbibi n’Igihugu cya Uganda kuri km 63. Imirenge 6 kuri 17 igize Akarere ikora kuri Uganda. Akarere ka Burera gahana imbibi n’Uturere twa Gakenke, Musanze, Rulindo na Gicumbi.