Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

UMUYOBOZI WAKARERE ARAKANGURIRA ABAGATUYE GUTANGA MITUWELI YA 2026-2027

 

Ku gicamunsi cy’uyu wa kane tariki 23 Nyakanga 2026, ubwo Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yari yasuye abaturage b'Akagari ka Bukwashuri, mu Murenge wa Kivuye muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU igamije kurushaho kwegera umuturage hagamijwe kumumenyesha no kumusobanurira gahunda za Leta, uruhare rwe mu ishyirwa mu bikorwa ryazo n’inshingano z’abayobozi b’inzego n’ibyiciro binyuranye, yabakanguriye gutanga Mituweli ya 2026-2027. 

Yababwiye impinduka ziteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe n° 001/03 ryo ku wa 16/02/2026 ryerekeye inkunga zitangwa mu bwisungane mu kwivuza, kandi ko rigena abatanga inkunga mu bwisungane mu kwivuza, ingano y’inkunga batanga n’uburyo zitangwamo.

Yababwiye ko ingano y’umusanzu utangwa n’umunyamuryango mu bwisungane mu kwivuza igenwa hakurikijwe urwego rw’iyandikisha muri IMIBEREHO Dynamic Social Registry.

Yagize ati:"Umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa mbere atanga umusanzu wa 4,000 Frw kuri buri muntu ku mwaka, kandi aya mafaranga yishyurwa na Leta.Umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa kabiri atanga umusanzu wa 3,000 Frw kuri buri muntu ku mwaka, hiyongereyeho 1,000 Frw yishyurwa na Leta."

Yongeyeho ko umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa gatatu atanga umusanzu wa 5.000 Frw kuri buri muntu ku mwaka; umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa kane atanga umusanzu wa 8,000 Frw kuri buri muntu ku mwaka; naho umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa gatanu atanga umusanzu wa 20,000 Frw kuri buri muntu ku mwaka.

Yababwiye na none ko umunyamuryango mu bwisungane mu kwivuza yishyura inyunganirabwishyu igihe cyose ahawe ubuvuzi, ingano y’inyunganirabwishyu ku rwego rw’ikigo nderabuzima n’urw’ivuriro ry’ibanze ikaba ari 200 Frw na 10% y’ikiguzi cy’ubuvuzi ku rwego rw’ibitaro; kandi ko abatishoboye badatanga inyunganirabwishyu, abakangurira gutangira gutanga umusanzu wa Mituweli.

Muri icyo kiganiro yababwiye kandi ko abatanga inkunga mu bwisungane mu kwivuza ari Leta, abakozi bo mu nzego za Leta n’abo mu rwego rw’abikorera, ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi bwo kwivuza, amasosiyete y’itumanaho, amasosiyete acuruza lisansi na mazutu, ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi rusange n’ibigo bitanga serivisi za banki.

Yagize ati:"Izi mpinduka zigamije kugira ngo abaturage b’u Rwanda bagire ubuzima buzira umuze kubera ko indwara mbere zitavurwaga kuri Mituweli zirimo kanseri, kubagwa amagufa, kuyungurura amaraso no kuvura impyiko ubu zizavurwa. Ndabasaba rero gutangira  gutanga Mituweli ya 2026-2027."

Yagize ati:"Umwaka wa Mituweli utangira tariki 01 Nyakanga y'Umwaka. Kuri iyo tariki abakoresha ubwishingizi bwo kwivuza bwa Mituweli baba bakwiriye kuba bamaze gutanga umusanzu kugira ngo batangire kwivuza nta mbogamizi . Ndasaba abataratanga umusanzu kwihutira kuwutanga."

Yabagiriye inama yo kwiyandukuzaho imitungo itari iyabo irimo impano no gukomeza gutanga amakuru y’ukuri muri sisiteme IMIBEREHO; abakangurira kwitabira izindi gahunda zigamije iterambere ry’imibereho y’abaturage zirimo isuku n’isukura; yakira, kandi akemura ibibazo abaturage bamugejejeho.