Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

UMUYOBOZI W’AKARERE YAKIRIYE ABAKOZI B’IKIGO CY’IGIHUGU GISHINZWE IBARURISHAMIBARE BAJE MU IGENZURA KU ISHYIRWA MU BIKORWA RY'IMIHIGO YA 2026-2027

 

Uyu munsi tariki 20 Nyakanga 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste, abandi bagize Komite Nyobozi y’Akarere n’Umuyobozi w’Akarere mu Karere, SP Nkurundungi Stanislas yakiriye abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare baje kugenzura uko Akarere ka Burera kashyize mu bikorwa imihigo mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025-2026.

Igikorwa cyo gutangiza iri suzuma ry'iminsi itatu cyitabiriwe na ba Perezida b'Amakomisiyo y'Inama Njyanama y'Akarere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, Umuyobozi w'imirimo rusange mu Karere, abari bahagarariye Abayobozi b'Inzego z'umutekano mu Karere, abahagarariye Abafatanyabikorwa b'Akarere banyuranye n'abakozi b'Akarere bakorera ku rwego rw'Akarere.

Umuyobozi w’Akarere yasabye abakozi gutanga ku gihe ibyo basabwa n’abagize itsinda ry’urwo rwego, abizeza ubufatanye muri icyo gikorwa.