Amakuru arambuye
UMUYOBOZI W'AKARERE ARAKANGURIRA ABAGATUYE KWITABIRA GUKORESHA SISITEME YA MBAZA
Mu nama Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagiranye n'abaturage b'Akagari ka Rukandanyuma, mu Murenge wa Rugengabali ku wa gatatu tariki 09 Nyakanga 2026 mu nama yagiranye na bo muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU yasabye abatuye Akarere ka Burera muri rusange kwitabira gukoresha Sisiteme ya Mbaza.
Yababwiye ko iyi Sisiteme igamije korohereza abaturage gutanga ibibazo n’ibyifuzo byabo ku nzego z’ubuyobozi no kubikurikirana kugeza bibonewe ibisubizo.
Yagize ati:"Iyi Sisiteme ifasha inzego za Leta kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage mu mucyo, hirindwa gusiragira kwabo no guteza imbere imitangire ya serivisi ishingiye ku kubazwa inshingano."
Yongeyeho ati:"Ifasha kwihutisha ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage, ibika neza amakuru yerekeye ibibazo byatanzwe, kandi ifasha mu guteza imbere imiyoborere ishingiye ku mucyo, kubazwa inshingano no gutanga serivise nziza ku baturage. Ntidufata sisiteme MBAZA nk’Ikoranabuhanga gusa; ahubwo ni n’umuyoboro udufasha gukorera abaturage, kububaha no gukorera mu mucyo."
Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage mu kugaragaza ibibazo n’ibyifuzo byabo no gukomeza kujya bitabira inteko z’abaturage aho bamenyera gahunda zigamije iterambere ry’imibereho yabo n’iterambere ry’Igihugu muri rusange n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.
Yagaragaje ko gukoresha sisiteme MBAZA hakenerwa gusa telefone ngendanwa igezweho bamwe bita simati fone ifite murandasi (enterineti) cyangwa mudasobwa ifite murandasi; hanyuma, umuntu ufite ikibazo cyangwa igitekerezo akajya kuri www.mbaza.gov.rw , abatabifite bakagana umwajenti w’urubuga www.irembo.gov.rw bakabafasha.