Amakuru arambuye
UKO IGIKORWA CYO KUGARAGAZA IBYO INAMA NJYANAMA Y'AKARERE YAGEZEHO MURI MANDA Y'IMYAKA 5 (2021-2026) CYAGENZE
Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nzeri 2026, ku biro by'Akarere habereye igikorwa cyo kugaragaza ibyo Inama Njyanama y'Akarere yagezeho muri manda y'imyaka 5 (2021-2026).
Icyo gikorwa cyitabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, abagize Inama y'umutekano itaguye y'iyo Ntara, Intumwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Intumwa y’Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA), abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere, Abafatanyabikorwa b'Akarere, bamwe mu bakozi b'Akarere n'abaturage.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yashimye abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Burera ku ruhare bagize mu guteza imbere imibereho y'abaturage n'iterambere muri rusange mu gihe bamaze muri izo nshingano.
Yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ati:" Abazabakorera mu ngata bakwiye kuzakomeza, ndetse bakarushaho gushimangira ihame ry'umuturage ku isonga bajya inama zigamije iterambere ry'imibereho ye n'ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z'iterambere rirambye."
Guverineri yababwiye ko manda irangira, ariko inshingano zo guteza imbere imibereho y'abaturage zikomeza; bityo, abatazagaruka muri izo nshingano bazakomeza gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu bateza imbere imibereho y'abaturage.
Ubwo bagaragazaga ibyo Inama Njyanama yagezeho n’ibikwiriye kwitabwabo muri manda itaha, Perezida w'Inama Njyanama, Bizimungu Jean Baptiste n'Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline bashimye ibyiciro n'Inzego zose zikorera mu Karere, Abafatanyabikorwa, abakozi b’Akarere n'abaturage ku ruhare buri wese yagize mu gutuma bagera ku byo bagaragaje.
Babwiye abitabiriye icyo gikorwa ko ibyagezweho muri manda y’imyaka itanu n’ibigomba kwitabwaho muri manda itaha byashingiye/bizashingira kuri gahunda z’Igihugu z’iterambere zirimo Vision 2050, Vision 2030, NST2 no kuri gahunda y’Ingamba z’Iterambere ry’Akarere .
Muri icyo gikorwa , Abafatanyabikorwa b'Akarere bamuritse ibyo bakora. Habayeho kandi guha abana amata.