Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

INCAMAKE Y’UKO UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA GICURASI 2026 WAGENZE

Kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Gicurasi 2026, Mu Mirenge igize Akarere ka Burera hakozwe Umuganda rusange usoza Ukwezi kwa Gicurasi 2026 waranzwe no gucukura no gusibura imirwanyasuri n’ibyobo bifata amazi, gusibura imiyoboro y'amazi n'ibindi bikorwa bigamije isuku n'isukura. 

Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere, Lt Col. Rudatinya Viateur n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Nkurundundi Stanislas yakiriye Minisitiri wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique wifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Cyanika mu gikorwa cyo gusibura umuyoboro w'amazi mu Kagari ka Kabyiniro.

Uwo muganda witabiriwe kandi na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ba Honorable Depite Uwizeye Marie Therese, Mpembyemungu Winifrida na Kanamugire James, abagize Komite y'umutekano itaguye y'Intara y'Amajyaruguru n'Abafatanyabikorwa b'Akarere banyuranye.

Umuyobozi w'Akarere yakanguriye abitabiriye umuganda kwizigamira muri EjoHeza, gutanga Mituweli ya 2026-2027, bakitabira n'izindi gahunda zigamije imibereho myiza y'abaturage n'iterambere ry'Igihugu muri rusange. 

Minisitiri yagize ati:"Umutekano ni ishingiro ry’iterambere, imibereho myiza n’amahoro birambye. Ibyo biha buri wese inshingano yo gukumira no kurwanya ibyateza umutekano muke birimo gutunda, gucuruza no kunywa Kanyanga, gucuruza no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, amakimbirane, ubusinzi, ubuharike n’ubushoreke, gukoresha nabi umutungo w’umuryango, ubujura n’ibindi."

Yasabye abitabiriye umuganda kubahiriza amabwiriza agamije gukumira icyorezo cya Ebola mu Gihugu, kwitabira umurimo, bakarangwa no gukora cyane; bakiteza imbere, kurangwa n'isuku, isuku ikaba umuco wa buri wese.