Amakuru arambuye
GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYARUGURU YASABYE ABAKOZI B’AKARERE KA BURERA KWIHUTISHA GUSHYIRA MU BIKORWA
Kuri uyu wa mbere tariki 08/06/2026, abakozi b’Intara y’Amajyaruguru bagaragaje ibyo babonye mu isuzuma bakoze mu Karere ka Burera ku ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo kahize mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026.
Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n’abagize Komite y’umutekano itaguye y'Akarere yakiriye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice wayoboye icyo gikorwa cyabereye mu cyumba cy'inama cy'Akarere ari kumwe n'Umuyobozi w'Inkeragutabara muri iyo Ntara, Lt Col Charles Kamali n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukamana Beline.
Muri icyo gikorwa cyo kugaragaza ibyavuye muri iryo suzuma, Guverineri yasabye abakozi b’Akarere ka Burera kwihutisha gushyira mu bikorwa imihigo itarashyirwa mu bikorwa nk’uko yahizwe.
Yasabye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugali kwihutisha igikorwa cyo kwandika abana batanditswe mu irangamimerere kugira ngo hatazagira umwana ucikanwa igihe cyo gutanga Irangamuntu Koranabuhanga.
Yasabye kandi Abayobozi n’abakozi bahuguwe kuri sisiteme ya Mbaza gusubiza ku gihe, kandi neza ibibazo abaturage babajije bifashishije iryo Koranabuhanga, ibibazo bikeneye ubuvugizi bikoherezwa vuba ku nzego bireba, kurushaho gukurikirana no kugenzura ko amabwiriza agamije gukumira icyorezo cya Ebola mu Gihugu yubahirizwa.