UMUNSI WO KWIBOHORA KU NCURO YA20 MU KARERE KA BURERA

Umunsi wo kwibohoza ku ncuro ya 20  Akarere ka BURERA kawizihirije mu Murenge wa Butaro ,Akagari ka Gatsibo.Mbere yo kwinjira mu birori nyamukuru ,Umuyobozi w’Akarere ka Burera SEMBAGARE Samuel arikumwe n’aabafashabe akaba yarabanje  gusura no gufungura ku mugagaro ibikorwa by’amajyambere binyuranye byuzuye muri ako Karere .Basuye  inzu y’ubudozi ya Murwanashyaka Claude umaze gutera intambwe ishimishije mu kwitezimbere .Basura ibitaro bya Butaro  bibarirwa mu bitaro binini kurwego rw’I Gihugu ndetse  no kurwego mpuzamahanga kubera kuvura indwara ya Kanseri ;mu minsi iri imbere muri ibyo bitaro  hakazatangira kaminuza ishami ry’ubuvuzi .Ibyo akaba aribimwe mu bikorwa by’ingenzi Akarere ka Burera  kagezeho kabikesha  kwibohora .    Ibikorwa by’amajyambere byatashwe harimo umuhanda Rusumo –Gatsibo,n’amazi meza I Nyamiyaga .Mubirori byabereye ku kibuga cy’umupira cya Gatsibo byari byitabiriwe ku buryo bushimishije havugiwe amagambo  arata ibigwi by’ingabo zabohoye Urwanda .Umukuru w’Ingabo Bn71 yagarutse ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu  cyane cyane impamvu nyamukuru yatumye izo ngabo zifata intwaro zigashoza urugamba .Umuyobozi w’Akarere nawe mw’ijambo rye yagarutse ku byo u Rwanda rwagezeho rubikesha Intambara yo kwibohora ,ashima abemeye kwitanga kugira ngo Igihugu kibohorwe n’ibyiza Abanyarwanda bamaze kugeraho babikesha urugamba rwo kubohora igihugu .Yagize ati:Nubwo igihugu cyabohowe ntabwo tugomba kubyina gusa tugomba no gushyigikira ubumwe bwacu kuko ariyo nkingi n’amizero y’abanyarwanda .Kandi turamutse duteshutse kuri ubwo bumwe twaba dutatiye igihango cy’abemeye kwitanga bakabohoza u Rwanda ,tugashyira imbere gahunda ya ndi Umunyarwanda .Ati:Kndi kwibohora nyakuri  ni ukurwanya ubukene ,ubunebwe, ibiyobyabwenge n’ibindi .