Umurenge wa Ruhunde watashye inyubako ya Ruhunde SACCO yiyujurije

Ni  kuwa 26/06/2014 Umurenge wa Ruhunde watashye kumugaragaro inyubako wiyujurije  y’Umurenge SACCO . Iyo nyubako yuzuye itwaye amafaraga angana na  25.418.555 Frw . 21.418.555Frw yaturutse ku nyungu ; naho 3.900.000Frw ni inkunga y’Abanyamuryango.Ruhunde SACCO ifite abanyamuryango 2.314 naho imari shingiro ingana na 9.245.000 Frw. Inguzanyo imaze gutanga ingana na 107.641.080Frw ;kugeza ubu abahawe inguzanyo bose bakaba bishyura neza. Abaturage b’Umurenge wa Ruhunde bakaba bishimira icyo gikorwa Umurenge wabo umaze kugeraho ngo kuko ntakindi kigo cy’imari bagiraga kuburyo batarabona SACCO  bajyaga kubitsa kubirometero birenga 30 bajya  Kinihira no kuri Base kuburyo  hari abahitagamo kubika amafaranga mu ngo zabo . Umukozi w’Akarere wari uhagarariye umuyobozi w’Akarere muri uwo muhango yasabye Abaturage ba Ruhunde kurushaho kwitabira kubitsa muri SACCO yabo kuko ntabundi bukire buruta kubitsa muri Banki Ati :Muhinge mworore ariko mwibuke kubitsa ibyo mukuye mumusaruro wanyu muri banki kuko izabagoboka igihe cyose  muyitabaje . Umushitsi mukuru muri uwo muhango Hon SEMASAKA Gabriel  mw’ijambo rye yabakanguriye  kujya bibuka kuzigamira ubuzima  kuko ntabuzima bafite ntakindi bashobora kwimarira .Yanabasabye kwirinada ikinyobwa cya kanyanga cyiganje muri uwo Murenge kuko ari intandaro y’urugomo n’ubunebwe Muri uwo muhango kandi abaturage bifashije bashikirije bagenzi babo batishoboye inkunga bakusanyije igizwe n’intama 48.Abanyaruhunde baba ahandi nabo batanze inkunga bageneye abatishoboye irimo inka  n’intama eshatu . Ibyo byose bikaba bigamije gufasha abaturage ba Ruhunde kwigira no kwiteza imbere .Abaremewe bakaba basabwe gufata neza amatungo bahawe kugira ngo ubutaha nabo bazaremere bagenzi babo.