Care-Rwanda yatanze Telefone zigezweho 17 ku bashinzwe Amahugurwa bayo mu Karere ka Burera

Kuri uyu wa kane tariki 15 Mata, Care-Rwanda yatanze Telefone ngendanwa (Tablets) 17 ku bashinzwe Amahugurwa mu Rugaga rw’Abakangurambaga bayo mu Mirenge y’Akarere ka Burera uko ari cumi n’irindwi (17) bafasha mu bijyanye no kwizigama,kubitsa, kugurizanya, no kugobokana.

Iki gikorwa kitabiriwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe Iterambere ry’Ubukugu, Bwana Munyaneza Joseph; wafatanyije n’uwari uhagarariye Care-Rwanda, Bwana Anatole Majyambere kuzibashyikiriza.

Abahawe Telefone bashimye Care-Rwanda ku bw’izi Telefone . Bagaragaje ibyishimo muri aya magambo.

Mukanama Annonciata ni uwo mu Murenge wa Kinoni.Yagize ati:"Amakuru ajyanye n’Ubwizigame bwa Ejo Heza; nko kwandika Abanyamurwango n’Ubwizigame bwabo twayandikaga ku mpapuro zashoboraga gutakara cyangwa zikangirika. Sinzongera guhura n’izi mbogamizi kubera ko noneho mfite iyi Telefone imfasha kubika neza amakuru yose yerekeranye n’ibyo nzaba nkora."

Yakomeje agaragaza akamaro ka Telefone yahawe agira ati:"Ikindi ni uko kubika amakuru muri Telefone azaba afite umutekano;bitandukanye no kuba  ari ku mpapuro; kandi igihe ngize imbogamizi mu kazi, nzajya noherereza amakuru yerekeranye n’ibyangoye; bityo ngirwe inama y’uko nabikemura; ibyo bizatuma akazi kagenda neza; haba ku ruhande rwanjye, ndetse no ku ruhande rw’abandi dukorana."

Ntirenganya Jean D’Amour wo mu Murenge wa Rugarama yashimye agira ati:"Iyi Telefone izamfasha kubika amakuru yerekeranye na gahunda zitandukanye zirimo Eho Heza mu buryo bw’Ikoranabuhanga ku buryo nyabona igihe cyose nyakeneye. Bizatuma kandi mbasha gutanga raporo  ku gihe; no mu buryo bwihuse; ndetse nyasangize mu buryo bwihuse undi wese uyakeneye."

Yakomeje agira ati:"Ikindi ni uko nifashishije iyi Telefone nzamenya Amakuru atandukanye atuma niyungura ubumenyi mu bintu bitandukanye bumfasha kunoza no geteza imbere ibyo nayiherewe; binamfashe kwiteza imbere muri rusange." 

Mu butumwa yagejeje ku bahawe Telefone, Bwana Munyaneza yabasabye kuzifata neza, no gushishikariza abandi kuba Abanyamuryango ba Ejo Heza


Yababwiye ati:"Izi Telefone mumaze guhabwa muzazikoreshe mu guteza imbere Imibereho n’Iterambere ry’aho mutuye; mushyira imbagara muri gahunda ya Ejo Heza, munashishikarize  abandi kwirinda COVID-19; mwite no ku bindi bishobora guhindura Imibereho y’Abaturage ikaba myiza."

 

Bwana Majyambere yabwiye abo Bakangurambaga ko igihe hagize uva muri izo nshingano, iyo Telefone ihabwa uzihawe; aboneraho kubasaba kuzifata neza no kuzikoresha icyo zagenewe."