Imiryango itandatu yahawe Inka muri gahunda ya Gir’Inka Munyarwanda: Ni iki bazitezeho?

Gahunda ya Gir’Inka Munyarwanda yatangijwe n’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame muri 2006. Ni imwe muri gahunda nyinshi yashyizeho zigamije iterambere ry’Umuturage n’Igihugu muri rusange.

Aborojwe binyuze muri iyi gahunda bahamya ko imibereho yabo yahindutse iba mwiza. Bashima Umukuru w’Igihugu  ku bw’iyi gahunda.

Kuri uyu wa kane tariki 14 Mata, Imiryango itandatu (06) yo mu Mirenge ya Cyanika, Gahunga, Kinyababa yahawe Inka muri iyi gahunda.

Mu kiganiro na bamwe muri bo, bagaragaje Imbamutima zishingiye ku kuba bizeye ko bagiye gutera imbere biturutse ku kuba Umukuru w’Igihugu yabagabiye Inka.

Nyiransengimana Dorcas ni umwe muri bo utuye mu Kagari ka Rwasa, mu Murenge wa Cyanika.Yagize ati:"Mbere y’uko mpabwa Inka, nasaruriraga ku kiganza; ariko ubu nizeye ko nzahunika; ibi nkaba mbishingira ku kuba; Inka nahawe izatuma mbona ifumbire , mbashe gufumbira Umurima wanjye; bityo umusaruro ukomoka ku buhinzi wiyongere."

Yakomeje agira ati:"Iyi Nka nibyara, Njye n’Umuryango wanjye tuzanywa Amata; tugire ubuzima buzira umuze; kandi tubone n’amafaranga akomoka ku Mata n’izo izabyara; bizaba bitandukanye na mbere; aho, iyo habaga hari umwana warwaye cyangwa wananiwe kurya, byaratugoraga kumubonera amata kubera ubushobozi buke; ariko noneho tugiye kujya tuyikamira. Ubu natwe twiswe Aborozi. Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame yakoze cyane. Mwifurije kurama; kandi aragahorana Inka."

Undi ni Rwabuhungu Felicien, utuye mu Kagari ka Kagitega, mu Murenge wa Cyanika. Nyuma yo guhabwa Inka yasazwe n’ibyishimo; abigaragaza agira ati:"Kubona ifumbire ntibyari binyoroheye. Ingaruka zabyo zirimo kuba nabonaga umusaruro muke.Ndabahamiriza ko, guhera ubu ibintu bigiye guhinduka."

Rwabuhungu yagize kandi ati:"Nta kibazo cy’Ifumbire nzongera guhura na cyo. Ibyo bivuze ko Umusaruro w’ubuhinzi ugiye kwiyongera; bityo Umuryango wanjye wihaze mu biribwa; kandi dusagurire Amasoko, twiteze imbere; kandi iyo Umuturage ateye imbere; Igihugu na cyo gitera imbere. Iyi Nka nahawe n’Umukuru w’Igihugu nzayifata neza."