Murugendo rw’iminsi ibiri Ministre w’Ubutegetsi bw’Igihugu  KABONEKA Fransis  yagiriye mu Karere ka Burera  kuwa  11 na 12 ukwakira 2018 yahuye n’inzego zinyuranye  zifite uruhare mw’iterambere ry’Akarere; bagirana ibiganiro birimo kubwizanya ukuri kukintu  cyose gishobora kubangamira iterambere ry’Akarere  n’icyakorwa kugira   ngo ikintu cyose  cyagaragara nk’inzitizi z’iterambere gikurweho ntayandi mananiza.

                    

Kuwa 1ukwakira Ministre KABONEKA yahuye n’Abakozi bose b’Akarere kuva kurwego rw’Akagari kugera ku Karere ntanumwe wibagiranye.

Umuyobozi w’Akarere   wakiriye Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu yabanje kumugezaho imiterere y’Akarere mu mu nkingi enye :Ubukungu;imibereho myiza ;imiyoboreremyiza n’ubutabera .Hakurikiyeho ikiganiro kirambuye  Ministre yagiranye n’Abakozi b’Akarere ku mihigo y’Akarere  ya 2017-2018 aho akarere ka Burera kavuye ku mwanya wa  8 mu mihigo ya 2016-2017 kakagera kumwanya wa 27 . Ministre abaza buri wese  gushakisha imbogamizi zaba zaratumye Akarere kacu katesa imihigo uko bikwiye .Abakozi  benshi batanze ibitekerezo ku ri zimwe mu mpamvu zishobora kuba zaratumye  imihigo iteswa uko bikwiye  zaba izirizo cyangwa izitarizo ,izahafi n’izakure ,bamwe bati  impamvu n’imikorere n’imikoranire  itaragenze neza hagati y’abakozi   ubwabo ;hagati y’abakozi n’abakoresha ,hagati y’abayobozi   ubwabo hagati ya nyobozi  b’Akarere n’Abajyanama;Abaturage batamenyeshwa imihigo  n’ibindi…….

                     

Nyuma y’o kungurana ibitekerezo abari munama bagiriwe inama yo gukorera hamwe ;buri wese akumva ko iterambere ry’Akarere rimureba mbere yabyose  kandi  hafatwa imwe mu myanzuro ikurikira :

-Kwigira ku masomo yagaragaye ku mihigo y’umwaka  2017-2018, kurushaho kwisuzuma hagamijwe guhindura imikorere no gukosora ibitaragenze neza no  kwesa imihigo y’umwaka wa 2018/2019

-Akarere kiyemeje kongera umubare w’Abakozi kuva ku Kagari kugera ku Karere hashingiwe ku bushobozi bugenda buboneka(need to financial capacity increment).

-Gukomeza kwegera abaturage hagamijwe kubatega amatwi no kubakemurira ibibazo, (problem solving), kunoza no kwihutisha serivisi zihabwa abaturage (effective service delivery) no kubigisha guharanira uburenganzira bwabo.

-Gufasha abaturage no kubagira Inama ku ikoreshwa ry’imbuto ivuguruye ishobora gutanga umusaruro ushobora gutuma basagurira amasoko, bikanarinda kwangiza ubutaka

- Kurushaho kunoza akazi, gukorera hamwe, gusangira ubunararibonye(sharing experience) no kunoza ihuzabikorwa(coordination)

- Gukomeza gukurikirana imyigire n’imyigishirize, abana bakarushaho gutozwa umuco wo gusaranganya ibike bihari ,binyuze cyane cyane muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri (School feeding).

-Kwirinda amacakubiri mu kazi(workforce related conflicts), kimwe n’udutsiko dushingiye kukubogamira ku bayobozi(negative solidarity). 

-Abakozi bakekwaho ruswa n’abakekwaho gukorana n’abarembetsi mu gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge bihanangirijwe bwa nyuma( Last warning).

-Ubuyobozi bw’Akarere bwasabwe kwishyurwa ibirarane by’amafaranga y’ubutumwa bufitiye abakozi  uhereye kubakozi bo ku rwego rw’Utugari kandi bikihutishwa

- Abayobozi bose ku mirenge no ku Tugari batarara mu ifasi bayobora basabwe  guhindura iyo mikorere idahwitse bakabana n’abaturage umunsi ku munsi.

- Gukora ubuvugizi muri RAB  igashakira abaturage imbuto ivuguruye cyane cyane imbuto y’ibirayi, ndetse hakajya hakorwa igikorwa cyo gupima ubutaka hasuzumwa ifumbire n’imbuto bikwiye kubukoreshwamo.

-Abakozi b’Utugali SEDO basabye koroherezwa gushyira mubikorwa inshingano zabo cyane cyane kubirebana n’itumanaho bashyirwa muri CUG( Closed User Group).

-Gukora ubuvugizi ingengo y’imari igenewe ishyirwa mubikorwa ry’imihigo ikabonekera igihe, hakagenwa kandi ingengo y’imari yakunganira ihari mu gukemura ibibazo bya Human Security.

Kuri uwo munsi ;Ministre Kaboneka kandi yasuye Umurenge wa Butaro aganira n’Abaturage  mu Kagari ka Nyamicucu yumva ibibazo byabo

                   

     Ministre  Kaboneka yasuye Abaturage ba Nyamicucu mu Murenge wa Butaro 

  Kuwa 12/10/2018 Ministre Kaboneka  yahuye n’icyiciro cy’Abo bita abavuga rikumvikana  mu Karere  barimo abahoze mu buyobozi bw’Akarere bacuye igihe ;abayobozi b’ibigo binyuranye mu Karere amashuli ;ibigo nderabuzima ;abacuruzi    baganira kungingo imwe yo kurwanya ibiyobyabwenge   bituruka mu Gihugu cya Uganda byabaye icyorezo mu Karere ka Burera bose bemera ko bazi inzira binyuramo ndetse n’ababitunda  bakaba bagiye gufata ingamba kuburyo mugihe gito cyane icyitwa ikiyobyabwenge kigiye gusigara ari umugani mu Karere ka Burera .

SIMBANKABO Thomas/PRO

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*