Mukankusi Justine wabaye indashyikirwa yahawe inka y'ishimwe                   

Mu mirenge yose y’Akarere ka Burera umunsi mpuzamahanga wa mwarimu wiziihijwe uko bikwiye ;ariko by’umwihariko   wizihirijwe  mu Murenge  wa Nemba   kuko ariho  hagaragaye umwarimu  wagizwe  indashyikirwa   mu Karere  ka Burera  madamu  MUKANKUSI Justine    wigisha ku kigo cya Nemba ya mbere ,akaba   yaragombaga gushimirwa by’intangarugero. Uwo mwarimu wagaragaye kenshi k’urutonde  rw’indashyikirwa mu marushanwa anyuranye haba ku rwego rw’umurenge n’Akarere   akaba ariwe watoranijwe  na REB.Umuyobozi w’Akarere ka Burera madamu UWAMBAJEMARIYA Florence niwe wa wamushyikirije ibihembo imbere ya bagenzibe.Ibyo bihembo byarimo inka y’imbyeyi     n’ibikoresho binyuranye azifashisha mu kazi birimo iby’ikoranabuhanga n’itumanaho.Hahembwe kandi  abarimu 7 babaye indashyikirwa kubigo byabo.

                     

Mu karere ka Burera habarurwa ibigo by’amashuli   abanza 105 birimo abarimu 2259 hatabariwemo abo mubigo by’inshuke bagera kuri 242 .

Uretse abarimu n’Abanyeshuli bari bitabiriye uwo munsi ari benshi n’abaturage bari baje kw’ifatanya n’abo barezi kumunsi wabo kugira ngo babereke ko babashyigikiye.

                       

                  Abarimu babaye indashyikirwa  kubigo byabo nabo barashimiwe

Uwo mwarimu wabaye indashyikirwa ,mw’ijambo yagejeje  kubitabiriye umunsi mukuru wa Mwarimu; yagarutse ku nshingano za mwarimu;inshingano z’ababyeyi;inshingano z’abanyeshuri ;n’inshingano z’ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi ;aboneraho gusaba buri rwego kubahiriza  izo nshingano kugira ngo ireme ry’uburezi rishobore kugerwaho.

Yavuza ko ihindagurika   ry’iteeganya nyigisho rya buri gihe  riri mu byambere bituma umunyeshuri asubirinyuma.Imyumvire mike ya bamwe  mu babyeyi babona abana babo barangije amashuli ntibabone akazi bacika intege bakavuga ko kwiga muri iki gihe ntakamaro; bigatuma badakomeza gushyira igitsure kubana bata ishuri .

Amikoro make ya mwarimu atuma hari abacika intege bakajya gushakishiriza ahandi  ubuzima basigaye bita gushugurika .Avuga ko kugira ngo umwarimu ashobore gukora akazike neza ndetse aba indashyikirwa bimusaba kwakira  umushahara muke agenerwa  bityo ntatezuke kunshingano ze .

Ikindi kibazo cyagarutsweho n’icy’abarimu  bafite impamyabushobozi badahemberwa bakaba basaba ko nabo bazihemberwa  kimwe nabagenzi babo bakorana  bazihemberwa .

Umuyobozi w’Akarere yabwiye abarimu  ko ibibazo byabo bizwi kandi ko Leta ihangayikishijwe no kubibonera ibisubizo  kouko ihora yifuza ko  barushaho  kugira imibereho myiza.

Imbogamizi kw’ireme ry’ubrezi nazo zizakomeza gushakirwa ibisubizo ;birimo   kubaka ibyumba by’amashuri no kongera intebe mu rwego rwo kugabanya ubucucike .Kwiga uko abana bose bafata ifunguro rya saa sita  kubigo byabo kuko kugeza ubu hari abadashobora kurifata kubera amikoro make y’ababyeyi.

SIMBANKABO Thomas/PRO

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*