Ni munama ya zaKomisiyo ya JADF y’Akarere ka Burera yateranye kuwa 04/10/2018 hasuzumwe uruhare rw’Abafatanyabikorwa mu Karere ka Burera kugira ngo imihigo y’Akarere ka Burera ijye yeswa  ku buryo bushimishije. JADF y’Akarere ka Burera igizwe n’Abafatanyabikorwa  bahagarariye imiryango itari iya Leta igera kuri 40 igizwe n’Amakomisiyo atatu ;Komisiyo y’ubukungu .komisiyo y’imiyoborere myiza na komisiyo y’imibereho myiza hashingiwe  kubikorwa buri muryango uteramo  inkunga. Abo bafatanyabikorwa mu nama rusange yabo yateranye kuwa 25 Gicurasi 2018 bifuje  ko abayobozi b’Amashami mu Karere bajya bitabira inama zose za Komisiyo za JADF kugira ngo bafatanye gusuzumira hamwe uruhare rwaburi wese  mubikorwa byo gutezimbere Akarere.Icyo cyifuzo cy’Abafatanyabikorwa cyarubahirijwe kuko kuwa 04 ukwakira ; abayobozi b’amashami bose bitabiriye inama ya za Komisiyo.

                      

Inama  y’uwo munsi yari igamije kumenyana hagati y’Abafatanyabikorwa n’Abayobozi b’Amashami mu Karere ka Burera no kubashyira muri za Komisiyo . Guzuzumira hamwe uko imihigo y’Akarere ihagaze  n’icyo abafatanyabikorwa basabwa kugira ngo ibashe kweswa uko bikwiye. Hasuzumwe kandi uko ibikorwa by’abafatanyabikorwa bya 2017-2018 bihagaze mu karere. Abagize komisiyo kandi bitoyemo abanditsi b’amakomisiyo Ikindi abafatanya bikorwa basabwe ni ukwiga ukuntu umusanzu batanga wazamurwa kugira ngo  JADF ishobore kurangiza inshingano zayo uko bikwiye. Nkuko bagarutsweho muri iyo nama  n’ Umuyobozi wa JADF mu Karere ka Burera bwana MUGABO Godfrey imihigo y’Akarere  iba ishingiye kuri bimwe mu bikorwa by’Abafatanya bikorwa .Iyo bidashinzwe  mu bikorwa uko bikwiye bitera ibibazo  Akarere mu kwesaimihigo kaba kahize .Akaba ariyo mpamvu Abayobozi b’Amashami bagomba gukorera hamwe n’abafatanya bikorwa  , ari nayo mpaamvu buri muyobozi w’Ishami agomba kujya muri Komisiyo akurikije  inshingano z’ishami rye.Kandi ngo bikarushaho kuba byiza umwanditsi  wa Komisiyo  abaye umuyobozi w’ishami kuko ari byafasha akarere kurushaho kumenya no gukurikirana ibikorwa by’Abafatanyabikorwa . Inama yaKomisiyo yamenyeshejwe ko mu minsi iri imbere hazakorwa isuzuma ry’ibikorwa  by’imiryango yose itari iya leta ikorera mu Karere SIMBANKABO Thomas/PRO

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*