Ni kuwa 11/09/2019 igihembwe cy’ihinga  2019A cyatangirijwe mu Murenge wa Rugengabali ,Akagari ka Rukandabyuma ,Umudugudu wa Mubuga ,kuri  Site ya Rwanzoka ,ahatewe imbuto y’ibigori kuri Ha12

Icyo gikorwa  cyari cyitabiriwe  n’Abakozi  b’Akarere mu nzego zinyuranye baje kwifatanya n’Abaturage b’Umurenge wa Rugengabali nabo bari baje aribenshi.

Abaturage bashimiwe ukuntu bahuje ubutaka kugihingwa cy’ibigori kandi bagategura inyongeramusaruro kugihe. Ibyo bikaba bisubiza gahunda ya guverinoma yo kongera umusaruro mu mwiza no mubwinshi.

Mukarere ka Burera ibihingwa byatoranijwe ni  ibigori ,ingano,ibishyimbo n’ibirayi..Ibigori akaba aribyo bizahingwa ku buso bunini ugereranije  n’ibindi bihingwa byatoranijwe kuko bizahingwa kuri Ha 13,500.ibishyimbo bizahingwa kuri Ha7,150,ibirayi bizahingwa kuri Ha7,000 naho ingano zizahingwa kuri Ha3,500.

                    

Muri iki gihembwe cy’ibinga 2019A hahingwa ibigori kubuso bunini cyane ,kandi bigahingwa mu Mirenge yose igize Akarere.

Umuyobozi w’Akarere yashishikarije Abahinzi  guhinga ahantu hose  hateganijwe guhingwaho ibigori no gukoresha ifumbire  mvaruganda  n’imborera  mu rwego rwo kongera umusaruro mu bwinshi  no mu bwiza nkuko biri muri politiki ya Leta .Abaturage bibukijwe ko ibigori  aricyo gihingwa kiri kumwanya wa mbere mu kurwanya inzara .

                   

Kuri uwo munsi kandi  Umuyobozi w’Akarere yashishikarije  Abahinzi gukomeza gahunda yo kurwanya isuri ahantu hose;gukoresha imbuto z’indobanure n’ifumbire mu rwego rwo kongera umusaruro.

Kurwanya indwara z’ibyonnyi bikunze guteza abahinzi igihombo.Gitegura ubutaka no gutera ku gihe kugira ngo umusaruro uzabemwinshi.Abahinzi kandi basabwe kwibumbira mu makoperative  atubura imbuto.Guhunika imyaka no kwirinda kuyotsa  kuko bahendwa iyo bayigurishije itarera neza .

SIMBANKABO Thomas/PRO

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*