Akarere ka Burera gafite imirenge 17 igizwe n’utigari 69 . Murwego  rwo kwegereza abaturage  ubuvuzi ,mu Karere hubatswe ibigo nderabuzima 19 ,ni ukuvuga ko nibura buri murenge ufite ikigo nderabuzima .Ariko akarere kaje gusanga ibyo bidahagije kuko hari umurenge ushobora  gusanga harimo Abaturage bagikora urugendo rurenze ikilometero.Niyo mpamvu hafashwe  imwanzuro ko  buri kagari kagomba kugira ivuriro riciriritse bita Poste de santé ureste  akagari  gasanzwe kubatsemo Ikigonderabuzi . Mutugari 69 uvanyamo utwubatsemo ibigonderabuzima 19 hagombaga kubakwa  poste de santé 50.Kugeza ubu hakaba hamaza kubakwa poste de  santé 30.Hasigaye kubakwa Poste de santé 20 muri uyu mwaka wa 2018/2019   burikagari kakazaba gafite ivuriro.

 

                  

Kandi icyizere kirahari ko zizaba zuzuye mugihe kitarenze umwaka . Abafatanyabikorwa nabo bagaragaje ubushake bwo gufasha akarere muri icyo gikorwa cy’indashyikirwa .

Inshuti mu buzima zikorera mu bitaro bya Butaro zemeye kubaka Poste de Santé 5 ; umushinga SFC nawo wemeye kubaka   amavuriro 3 akarere nako ubu kagiye kuzamura amavuriro 4 ayo yose akaba  atangiye kuzamurwa .Hakaba hasigaye amavuriro 7 nayo agomba kuzamurwa mu mezi ari imbere .

                  

Mugutangira izo nyubako ingufu nyinshi zashyizwe mu tugari duhana imbibe n’umupaka wa Uganda.Impamvu nyamukuru nuko hagiye hagaragara Abaturage benshi bambuka umupaka bagiye kwivuza mugihugu cya Uganda ,abenshi bakagenda ntabyangombwa bafite ndetse rimwe narimwe bagahohoterwa cyangwa bagahabwa  ubuvuzi budafite ubuziranenge.

Kuwa 4 Nyakanga 2018 ubwo twizihizaga kuncuro ya 24 isabukuru yo kwibohoza ,Umukuru w’Igihugu  mw’ijambo ry’uwo munsi yagarutse ku kibazo cy’Abanyarwanda  bavuga ko batabona serivisi z’ubuvuzi mu gihugu bigatuma bajya kuzishaka muri Uganda ,asaba ko hakorwa ibishoboka izo serivisi bakazibonera mu Rwanda . Ntashiti rero ikibazo kizaba cyakemutse mu gihe kitageze  kumwaka. Kuburyo bw’umwihariko mu mavuriro azubakwa mu Tugari  duturiye umupaka hemejwe ko hazashyirwamo abaganga bize kuvura amenyo n’amaso kuko izo serivise  zitaboneka muzindi Poste kugira ngo hatazagira ababyitwaza bakajya kuzishaka muri Uganda.

                  

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa by’Iterambere muri Minaloc Harelimana Siriyaki kuwa 17/07/2018 yitabiriye umuganda udasanzwe wo kubaka amavuriro aciriritse mu Tugari twose . Ministre w’ubuzima Diane Gashumba nawe yashyiggikiye icyo gikorwa mu muganda usoza ukwezi kwa  nyakanga  yitabiriye  mu Karere ka Burera -kuwa 28/07/2018.

SIMBANKABO Thomas/PRO

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*