Hashize ukwezi mu Karere ka Burera mu Gishanga cya NYIRABIRANDE  habereye  umuhango wo gutangiza gahunda yo kuhira imyaka mu mpeshyi k’ubufatanye  bw’Abasirikare  n’Abaturage(RDF  Citizev Out Reach Program).Mu mihigo y’Akarere ka Burera buri gihe habamo umuhigo wo kongera umusaruro ku bihingwa byatoranijwe  cyane cyane ibigori  n’ibirayi.Aho ibigori bigomba gutanga umusaruro wa Ton 6 kuri Ha naho ibirayi bigatanga umusaruro ungana na Toni 32 kuri Ha .

                   

Muri ikigihe cy’impeshyi akarere kakaba karafashe ingamba zikomeye kugira ngo umusaruro utazagabanuka  kuko muri Burera hari ibishanga  26 ,bifite ubuso bungana na Ha 1300 byose bihinzemo ibirayi bikiri bitoya bizasarurwa mu  mezi abiri ari imbere kandi  muri icyo guihe izuba riba rimeze nabi.

Mu ngamba Akarere kafashe  harimo  gushaka uburyo bwose  bwatuma umusaruro  ubomba guhora wiyongera no mugihe cy’impeshyi  hakoreshejwe  kuhira imyaka  ihinzwe muri ayamezi y’izuba    yiswe igihembwe cy’ibhinga C . Ni muri urwo rwego haguzwe imashini zuhira imyaka  zigera kuri 36 zihabwa amakoperative  y’abahinzi kugira ngo azifashishe mugikorwa cyo kuhira imyaka .Kubera ubunini bw’ibishanga Ingabo z’u Rwanda n’ubwo zari zifite ibikorwa byinshi kandi binyuranye biteganijwe   muri gahunda ya  RDF COP zasanze zigomba gutanga umusanzu muri iki gikorwa cyo kuhira imyaka .

                   

Kuwa 26/06/2018 Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru  General  wa Brigade Nkubito Eugene niwe wayoboye umuhanga wo gutangiza  iki gikorwa cyo kuhira imirima y’ibirayi mu Gishanga cya Nyirabirande  gihuriweho imirenge 3 Rwerere ;Cyeru ,na Nemba .bafatanya n’Abaturage kuhira imirima  y’ibirayi bihinzwe kubuso bwa H a135.Bakazajya buhira nibura inshuro 2 mu cyumweru kugeza ibirayi bisaruwe kandi bigatanga umusaruro ungana na Toni  30 kuri Ha .Kugeza ubu ubona imirima yose yuhiwe itoshye  kuburyo icyizere cy’uko bizatanga umusaruro  ari cyose muri iki gihe cy’impeshyi.

                   

 Mu bindi bikorwa  by’Ingabo  biteganijwe   muri RDF COP  mu karere ka Burera harimo

- Guhinga ubwatsi kuri Ha 17

-Kubaka ibiraro by’amatungo 1713     -Kubaka impango 69

-Kuvugurura urutoki kuri Ha 30         -Gucukura imirwanyasuri kuri Ha 571

-Gucukura ibyobo bifata amazi 57100  -Guhinga ibijumba kuri  Ha 20

-Gutunganya imihanda  kuri Km 32         -Kubaka mateme y’imihanda 4

-Kubaka amazu y’abatishoboye 12   n’Ubwiherero 1020

SIMBANKABO Thomas/PRO

               

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*