Urugerero ruciye ingando mu Ntara y’amajyaruguru rwakorewe mu Karere ka Burera aho rwitabiriwe n’abasore n’inkumi  bagera kuri  414  barangije amashuli yisumbuye baturutse mu Turere twose tugize Intara y’amajyaruguru .Buri kagari kakaba karohereje  Intore imwe igahagarariye .Abarangije urugerero ni 413 kuko intore imwee yitabiriye  urugerero rukomeza .Abakobwa bari 163 naho abahungu ari 250

                   

Mugihe cy’ukwezi n’ibyumweru bibiri izo ntore zamaze kurugerero zasize zanditse amateka muri ako Karere aho zakoze ibikorwa  bizasigara birata ibigwi byazo .

Muri ibyo bikorwa twavuga nk’umuhanda Rusarabuye –Ngundu  ufite ibirometero bitatu  n’ agaciro ka miliyoni 26 uzafasha abaturage kujya gushyingura ababo kuburyo buboroheye  kuko ugeze kw’irimbi rya Ngundu aho abaturage bakoraga urugendo ruvunanye  burira umusozi bahetse umurambo mu ngobyi kuko kugeza umuhanda kuri  iryo rimbi cyari  ikibazo kubaturage bashakaga kujya gushyingura   abantu babo bitabyimana.

Ikindi gikorwa gifatika ni amazu 4   yubatswe kuburyo bwa kijyambere, yubakiwe  imiryango itishoborye  ,afite ibikoni  ,ubwiherero n’imirima  y’igikoni.

Uretse ubwo bwiherero bw’izo nzu intore kandi zubatse ubwiherero bw’abatishoboye 33 n’imirima y’igikoni 55

                   

Kuwa 13/06/20158  ibyo bikorwa byose byatashwe kumugaragaro na Ministre wa siporo  UWACU Julienne wari uherekejwe na Guverineri w’Intara y’Amjyaruguru  GATABAZI J M Vianney n’Abakuru b’Ingabo na Police muri iyo Ntara .Aho basuye ibyo bikorwa byose  bakumva n’ubuhamya bw’abaturage bashimagiza  ibikorwa by’urugerero rukambitse.

SIMBANKABO Thomas/PRO

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*