Hon Senateri  Sindikubwabo Jean Nepomuscène umuyobozi wa Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere myiza  ari kumwe na Hon KARIMBA Zephirin;nibo basuye Akarere ka Burera  babonana  n’Abayobozi b’inzego zinyuranye zirimo Komite nyobozi y’Akarere n’inzego z’umutekeno .

Abagize komisiyo  ya Sena ya Politiki n’imiyoborere myiza  mubyo bifuje kumenya    harimo  uko  amaheme remezo  mu matora yubahirijwe mw’itora rya Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2017.

Muri rusange basobanuriwe ko amahame remezo agenga amatora yubahirijwe  uko bikwiye mu Karere ka Burera  .Imyiteguro yayo yakozwe uko bikwiye ,ibikoresho bibonekera igihe kandi biza bihagije ,ibyumba by’itora nabyo byari bihagije .Mugihe cy’itora igihe cyarubahirijwe ,amatora arangirira igihe kandi  yitabirwa k’uburyo bushishimishije ,hejuru ya 88%.Uburengenzira bw’abakandida b’Amashyaka ya Politike n’Abakandida bigenga bwubahirijwe k’uburyo bungana nkuko byategeganywaga n’amategeko agenga amatora .Nta mukandida waniganwe ijambo nkuko  ntawa genewe umwanya uruta uw’abandi nkuko byagaragaye muri Raporo ya Komisiyo y’amatora .Gusa nta byera ngode,hari ibiro by’itora byari biri kure y’umuhanda  ahadashobora kugera imodoka k’uburyo kuhageza ibikoresho byagoranye cyane.

Abayobozi b’akarere bakaba barasabye ubuvugizi bw’izo ntumwa za rubanda ko ubutaha ibiro by’amatora byose byashyirwa ahashobora kugera imodoka kuburyo ntabikoresho byatwarwa k’umutwe

Cyane cyane  mu Mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda niho hakunze kugaragara  ibiro by’amatora biri kure y’umuhanda .

                     

Basanze ibiti byinshi byarangijwe  kubera guhinga no kuragira ibyangijwe bigomba gusimburwa

Ikindi Abasenateri baganiriyeho n’Aayobozi b’Akarere n’iyubahirizwa ry’amahame remezo mu bikorwa by’umuganda .Umuganda kugira ngo utange umusaruro  ,intumwa za Sena zifuje ko warushaho gutegurwa neza,komite z’umuganda zigakora uko bikwiye ,zikareba ibikorwa by’ingirakamaro bikenewe kurusha ibindi,abitabiriye umuganda ntibibe ibyu’umuhango no kubahiriza itegeko gusa ,Akarere kandi kagateganya  mu ngengo y’imari amafaranga yo kugura ibikoresho bizajya byifashishwa mu  bikorwa by’umuganda ntusange hari abakozi bagenda  ntabikoresho cyangwa igikoresho kimwe gikoreshwa n’abantu babiri .Abayobozi bagomba kuba intangarugero mubikorwa by’umuganda kuko Abaturage baba babahanze amaso .Ikindi ni ukumenya kugena agaciro k’umuganda wakozwe ,ntusange   bagena agaciro bashingiye kumubare w’abaturage bitabiriye umuganda ahubwo agaciro kagomba gushingirwa  kugikorwa cyakozwe.Urugero :Niba hakozwe Ha y’amaterasi bagombye kumenya  amafaranga agenda kuri Ha y’amaterasi,aho kubara umubare w’abaturage bitabiriye icyo gikorwa  ngo buri wese agenerwe gaciro k’umubyiza.Ikindi ni ukumenya kubungabunga ibikorwa by’umuganda  kugira ngo bitangirika.Ni muri urwo rwego byabaye ngombwa ko Abasenateri bajya gusura ibiti byateye baje gutanga umuganda  mu Murenge wa Gahunga   mu Kagari ka Gisizi kugira ngo barebe uko bibungabunzwe .

                    

Abasenateri  bazengurutse ahantu hose hatewe ibiti kugira ngo bafate ingamba zihamye

Nyuma yogusura ibiti bateye mu muganda bagombaga kugirana inama n’abaturage  ariko ntibyashoboka kubera umuntu wari witabyimana muri akao Kgari ka Gisizi  ,abantu benshi bakaba bari bagiye kumuherekeza.

SIMBANKABO Thomas/PRO

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*