Kuwa 7/04/2018  mu Muhango wo kwibuka kuncuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi  ku rwego rw’Akarere ka Burera  ;  Abanyaburera n’Abaje kwifatanya nabo muri uwo muhango bahuriye  ku rwibutso rwa RUGARAMA mu  Murenge wa Rugarama ;Aho bashyize indabyo ku rwibutso rushyinguwemo imibiri igera kuri 14 y’Abatutsi n’abandi batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho.Bumva  amagambo n’ubuhamya  butandukanye bwagenewe  uwo munsi.

                      

Mw’ijambo  umuyobozi w’Akarere ka Burera Madamu UWAMBAJEMARIYE Florence yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango yihanganishije Abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi   ; abasaba gukomeza  kwiyubakamo icyizere cyokubaho,abizeza ko Akarere  ka Burera  na  Leta y’u Rwanda  bazakomeza kubaba hafi no kubatega amatwi bakumva ibibazo bafite  kandi bakabishakira ibisubizo.Umuyobozi w’AKARERE  yishimiye ko kugeza ubu imiryango yose 80 igizwe n’Abantu  barenga 300 yarokotse Jenoside mu Karere kose  yitaweho .Iyo miryango yose yarubakiwe; ifite aho iba hameze neza;kandiyose iroroye . Amazu yarasanwe kandi akagurwa ,yubakirwa ubwiherero bumeze neza ,igikoni ,aho kogera n’ikigega cyo gufata amazi .Mu byakozwe mu kwitegura icyumweru cyo kwibuka ; hibanzwe kugikorwa cyo gusukura inzibutso 2 ziri mu Karere (Urwibutso rwa Kirambo n’urwa  Rugarama ),gutanga ubutumwa bunyuranye bukangurira abaturage  kwitabira icyumweru cy’icyunamo.Naho mu cyumweru cyo kwibuka hazabaho gusura imiryango yacitse kw’icumu no kumva ibibazo ifite .Hazabaho kandi gusura inzibutso zo mutundi turere  cyane cyaane k’urubyiruko mu rwego rwo kurushaho kurumentesha amateka yo mutundi Turere .

                     

                                        

Umushitsi mukuru muri uwo muhango yari HonSenateri MUSABEYEZU Narcisse  wagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.Avuga ko  muri  1959  ubwo Abatutsi batwikirwaga birukanwa mu gihugu ,Abaturage bo mu majyaruguru bari  bunze ubumwe .Bose banze kwitabira ubwicanyi  .Amazu yo mu majyaruguru yatwikwaga n’abatutse ahandi .Avuga ko nawe icyo gihe    yari ari mubahungaga ;abaturanyi bara muherekeje ndetse bakomeza kujya bamusura iyo yari yarahungiye . Ati ariko ubutegetsi bubi bwakomeje  kubiba urwango  mu bavandimwe kugeza ubwo nabo mu majyaruguru bitabiriye ubwicanyi.Ati:Ariko ntibizongera kubaho kuko dufite abayobozi bakunda abanyarwanda.

                        

Uhagariye Abacitse kw’icumu mu Karere ka Burera nawe mw’ijambo rye yashimye abayobozi b’Akarere ka Burera ukuntu bitaye kubacitse kw’icumu  n’ukuntu bakemura ibibazo byose babagejejeho.

SIMBANKABO Thomas/PRO

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*