Aya ni amagambo yagarutsweho  n’umuyobozi w’Akarere ka Burera Madamu Uwambajemariya Florence ubwo yayoboraga umuhango wogutaha ibyumba by’amashuli 3 n’ubwiherero 12 mu Kagari ka Nyirataba , Umurenge wa Kivuye . Ikibazo cy’ibyumba by’amashuli bike bitera   ubucucike mu mashuli  ,n’abanyeshuri bakora urugendo rurenze ibirometero 2 cyakunze kugaragara  cyane cyane mu mirenge ituriye  umupaka w’igihugu cya Uganda, nka Kivuye ,Butaro,Kinyababa ,Ntampamvu irasobanuka yatumye utwo duce tugira amashuri  n’imihanda mike ugereranije n’indi mirenge  y’Akarere .

                                   

,Ariko icy’ingenzi nuko Akarere ka Burera kakimara kubona icyo kibazo kagishizemo ingufu zihagije kugira ngo  gikemuke .Muri uyu mwaka wa 2017-2018 hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri 28 n’ubwiherero 36  bimaze gutwara amafaranga agera kuri 13,065,900 hatabariwemo agaciro k’umuganda utangwa n’abaturage   kandi haracyabura amafaranga  agera kuri 6,000,953.kugira ngo imirimo isigaye irangire ,ariko hari icyizere ko ibyo byumaba byose bizaba byuzuye neza mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare .Bikazaza byiyongera kubindi 575 byuzuye kuva aho gahunda ya Leta yo kongera ibyumba by’amashuli mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri no kugabanya ingendo ndende zikorwa n’abana itangiriye .Imihanda nayo izakomeza kongerwa muri ako Karere kugira ngo ibikoresho by’ubwubatsi bishobore  kugezwa ahubakwa amashur kuburyo bworoshye.

                   

Mugice giherereye ku mupaka niho usanga abana bakora urugendo rurenze  ibirometero bibiri bajya kw’ishuli  ndetse hari n’aho bakora ibirenzeho ,abandi bagata ishuri kubera kujya kure.Ni naho kandi usanga abana batangira ishuri ari bakuru cyane .Akarere ka Burera,kakaba karashyize  ingufu zidasanzwe mugukemura ibyo bibazo kuburyo birarangirana  n’uku kweze kwa  gashyantare .Ariko bitavuze ko gahunda izaba irangiriye aho..Izakomeza kugeza igihe umubare muto ugereweho aho uzajya usanga abana  bicaye ku ntebe  imwe batarenga 2  .

SIMBANKABO Thomas

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*