Akarere   ka Burera kashyize ingufu zidasazwe mu gukemura ibibazo by’ubucucike mu byumba by’amashuli no kugabanya ingendo abana bakora  bajya kw’ishuri  kuburyo ntamwana ugomba gukora ibirometero birenze bibiri kugira ngo agere ku kigo cy’ishuli.Abaturage nabo iyo gahunkda bayakiriye neza kandi bayigira iyabo bemera gutanga amaboko yabo batanga umuganda kugira ngo  ibyumba by’amashuri byubakwe vuba .Urugero rufatika ni mu Murenge wa Kinyababa ,akagari ka Rutovu ,Umudugudu wa Nyabizi ya kabiri ,ahamaze kubakwa  ibyumba by’amashuli 7 birimo bine byuzuye  na  bitatu bizatahwa muri ukukwezi kwa Gashantare  .Abaturage  memeye gukora umuganda udasanzwe aho bakora urugendo rurenga isaha burira umusozi bikoreye umucanga n’isima kumutwe  kuko ntamuhanda uhari ngo habe hakwifashishwa ikinyabizga mu kugeza ibikoresho ku kigo cy’amashuli cya Nyabizi kiri kuri uwo  musozi uhanamye  wagereranya n’ikirunga  .Abasore bafite imbaraga  hari igihe bemera gukora inshuro eshatu ku munsi  burira bamanuka uwo musozi  mugihe cy’amasaha agera kuri atandatu . Kuva aho iyo gahunda itangiriye Akarere ka Burera kamaze kubaka ibyumba by’amashuli 575 mu mirenge yose bigiye kwiyongeraho  ibindi 28 birarangirana n’ukukwezi kwa gashyantare .

                      

                        Dore Abaturage batiganda mu muganda  kuko bazi akamaro k’igikorwa barimo

Imbaraga nyinshi ubu zirashyirwa mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda  uho usanga abana benshi bata ishuri kubera gutinya urugendo rurerure bakora  bajya kubigo by’amashuri .Ugereranije   n’Iyindi Mirenge mu gace gaturiye umupaka niho usanga ibigo by’amashuli bike . Kubaka ibyumba by’amashuri kandi  bigomba gufatanywa n’ibikorwa remezo biyuranye birimo imihanda ,amashanyarazi , n’amazi kuko nabyo bikenewe cyane mubigo by’amashuri mu kunoza imyigire myiza .

Imihanda ikorwa na VUP ubu iri kwibanda  aharikubakwa ibyumba  by’amashuri kugira ngo ifashe mukuhageza ibikoresho  .

                 

                    

   Guverineri Gatabazi  n’Umuyobozi wa Police baratanga urugero  mu muganda

Kuwa 25 mutarama umuganda w’ukwezi ku rwego rw’Akarere  wari witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajayaruguru Gatabazi JMV,Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwambajemariya Florence ,Ingabo na  Polisi n’Abakozi banyuranye wakorewe kubyumba by’amashuli bya Nyabizi  bagiye kwifatanya  n’Abaturage mu rwego rwo kubeereka ko   babashyigikiye mu gikorwa cyo kubonera abana aho bigira hatunganye kandi hafi.

                     

 Ibyumba by’amashuri byuzuye biratahwamuri ukukwezi kwa Gashyantare

 

 

SIMBANKABO Thomas/PRO

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*