Kuwa 23/01/2018 .Ravi Shankar uhagarariye igihugu cy’Ubuhindi mu Rwanda .Ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Burera Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence hamwe n’uhagariye RTDA  basuye uwo muhanda kuva kuri Base banyura Butaro bagera Cyanika . .Basuye kandi bimwe mu bikorwa  by’ingenzi biri muri ako Karere uwo muhanda   wagirira akamaro ,Basuya Kaminuza ya Butaro basanga imirimo igeze kure  abashinzwe imirimo yo kuyubaka babasobanurira ko igihe nta muhanda wa kaburimbo imirimo myinshi izakorerwa muri iyo kaminuza itagenda neza  kuberako abanyeshuli benshi  baziga muri iyo kaminuza ndetse n’abarimu bazaza baturutse hiryano hino mu gihugu bazajya baza kwiga no kwigisha baturutse I Kigali  n’ahandi basanzwe bakora   bazaba bakeneye  umuhanda utuma bihuta.Hari n’ibikoresho byinshi bazaba bikenewe kunyuzwa muri uwo muhanda .Basuye kandii  Ibitaro bya Butaro  baganira n’Abaganga babasobanurira imikorere yabyo  cyane cyane kubijyanye no kuvura i ndwara ya Kanseri,aho Abarwayi bazakubyivuzamo baba baturutse imihanda yose yo mu Rwanda  ndetse no mumahanga .

                    

Bishimiye imikorere y’I Bitaro bya Butaro  basanga iriya Kaburimbo niramuka ikozwe izakemura ibibazo byinshi.Uwo muhanda wari warahagaze mu minsi ishize kubera ikibazo cy’amafaranga .Ubu igihugu cy’Ubuhinde kikaba kigiye gutanga  amafaranga yose akenewe  kugira ngo imirimo yose isigaye irangire   vuba  nkuko gahunda yari itegenijwe .Ubu hakaba hari icyizere  ko imirimo igiye gutangira bidatinze.

                    

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*