Ntiharurwa Francois ukomoka mu gihugu cy’u Bururndi ,yageze mu Rwanda muri 1972 yaje ari impunzi afite imyaka 16 kuko yavutse mu mwaka w’i 1956.Ageze mu Rwanda yahawe icyemezi cy’impunzi ; ubuhunzi  buvuyeho ahabwa icyemezo cy’umunyamahanga utuye mu Rwanda,ari nacyo yari akigenderaho.Ubu yashakanye n’Umunyarwandakazi bafitenye  abana

                  

NtIharurwa Francois amaze kwemererwa Ubwenegihugu nyarwanda yarahiriye kw’ibendera  ry’u Rwanda

Kuwa 15/01/2018 munzu y’inama y’Akarere ka Burera   imbere y’imbaga  y’abantu banyuranye  barimo Abakozi  b’Akarere ,’Abaturage bazanywe n’amatsiko,inshuti  n’umuryango wa NTIHARURWA  Umuyobozi w’Akarere ka Burera  Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence  arikumwe  n’Umukozi ushinzwe Abinjira n’Abasohoka  mu Karere Bwana RUCAMUMAKUBA Francois yayoboye umuhango wo gushyikirriza ubwenegihugu Nyarwanda  Bwana NTIHARURWA  Francois .

                    

Mbere yo kwinjira mu muhango nyamukuru Umuyobozi w’Abinjira n’Abasohoka mu Karere ka Burera yabanje gusobanura kuburyo burambuye uko ubwenegihugu  busabwa n’uko butangwa.Ubwenegihugu nyarwanda  bwashyizweho n’iteka Nº 80/2008 ryo kuwa25/07/2008 rishyiraho ubwenegihugu nyarwanda  ,n’iteka rya Perezida wa Repubulika ryo kuwa 27/05/1009 rishyiraho uko ubwenegihugu nyarwanda busabwa .Asobanura ko NTIHARURWA yanyuze munzira zose  ziteganywa n’amategeko ,akaba yaranditse asaba ubwenegihugu ,atanga ibyangombwa byose bisabwa .Nyuma yaje kwemererwa  ;izinarye ritangazwa mw’igazeti ya Leta nkuko amategeko abiteganya kugira ngo niba hari uwaba afite icyo amunenga abimenyeshe inzego zibishinzwe atarabuhabwa . Hakurikyeho guhabwa ikizamini cyanditse aragitsinda   nyuma hakurikiraho ikizamini cyo kuvuga nacyo aragitsinda  nyuma ashyikirizwa inama y’Abaministre kugira ngo yemeze ko agomba guhabwa ubwenegihugu.

                     

Nyuma y’icyemezo cy’inama y’Abaministre basabye ko Umuyobozi w’Akarere ka Burera yakora imihango yose iteganwa n’Amategeko ,agashyikiriza NTIHARURWA   icyemezo(Certificat) cy’ubwenegihugu nyarwanda.Umuyobozi w’Akarere yagombaga kubanza kumubaza niba acyemera ko ashaka ubwenegihugu nyarwanda  (Niba adashobora kuba yarisubiyeho),amaze kuvuga ko atisubiyeho ,Umuyobozi w’Akarere yakurikijeho kumurahiza mu ruhame

Umuhango usozwa n’Amashyi y’urufaya ngo kacikaci no kumuha ikaze mu muryango w’Abanyarwand

                   

Umuyobozi w’Akarere yashoje uwo muhango asobanura ko gutanga Ubwenegihugu nyarwanda ari ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiiza  bwemera kwakira  mu mbaga y’Abanyarwanda,Abanyamahanga bifuza kuba abanyarwanda .Ndetse akaba ari ni Ikimenyetso kigaragaza igihugu cyiza cyifuzwa guturwa na buri wese yaba uwakivukiyemo  n’umunyamahanga .

SIMBANKABO Thomas

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*