Kuva ku wa 4/1/2018 kimwe n’ahandi hose mu gihugu , mu Karere ka Burera hatangijwe Itorero Inkomezabigwi icyiciro cya gatandatu ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye rikaba riteganyijwe kuzasoza ku wa 12/1/2018. Intore 1662 barimo abahungu 858 n’abakobwa 804 ku ntore 1745 bari bateganyijwe basesekaye kuri site ziteganyijwe gutorezwamo ku wa 6/1/2018 nyuma y’umwiherero w’abatoza wari  waratangiye ku wa 4/1/2018.

                  

Amasite 4 ariyo TTC-KIRAMBO, ES KIDAHO, E T KARUGANDA na APAPEDUC BUNGWE niyo yakiriye anacumbikira izi ntore mugihe zirimo gutozwa. Umuhango wo gutangiza itorero wayobowe n’Abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Burera n’Inzego z’Umutekano  by’Umwihariko Umuyobozi w’Akarere madamu UWAMBAJEMARIYE Florence  atangiza Itorero kuri Site ya TTC –KIRAMBO.

Abatoza bose barimo abasivile n’abasirikare    ni 126 , ibiganiro biratangwa neza hubahirizwa gahunda n’umurongo byatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero,

Muri iri torero mugihe Intore zafatwaga Ibipimo hagaragaye abakobwa n’abagore bafite abagabo 4 (2 site ya APAPEDUC BUNGWE, 1 SITE YA ET KARUGANDA, 1 SITE YA TTC kirambo) batwite bakaba barasubijwe iwabo kuko amabwiriza ya NIC avuga ko ntawe utozwa afite umwana cyangwa atwite

Itorero riragenda neza nta mbogamizi ziragaragara, dore ko no kwitabira uretse abagaragarje ko barwaye , abandi bakaba baragiye gutorezwa mu tundi turere bitewe n’uko ababyeyi babo cyangwa ababarera ariho bababrizwa  ubundi ubwitabire buri ku kigero cya 95% . Igishya cyagaragaye mu mitoreze y’Uyu mwaka n’uko intore ubu zirimo gutozwa  INTAMBWE Y’INTORE Y’INGABO NZIZA N’INTAMBWE Y’INTORE YA MUTIMAWURUGO.

                    

Intore kandi bikaba biteganyijwe ko nyuma yo gusoza itorero imihigo yazo izibanda mu kujya guhindura imibereho y’abaturage bari mu midugudu barandura burundu ikibazo cy’umwanda , imirire mibi, guta ishuri n’ibindi bibazo byugarije bamwe mu banyarwanda.

Kubijyanye n’imiberere y’izo ntore usanga zishimiye ibiganiro bitangwa  kandi zitangamo  ibitekerezo bigaragaza ko zibikurikirana ubwitonzi n’ubushishozi usanga kandi zishimiye imibereho  mw’itorero haba kuburyo zigaburirwa n’uko zicumbikiwe.

SIMBANKABO Thomas/PRO

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*