Kuwa 27/12/2017, mu Karere ka Burera ,ku kibuga cy’imikino cya Kirambo;Abaministre 3 ,Bwana Kaboneka Francis  w’ubutegetsi bw’Igihugu.Diane GASHUMBA w’Ubuzima;Ministre Rose Mary MBABAZI; Komiseri mukuru wa Polisi Emmanuel GASANA,Prokireri mukuru Jean  Bosco MUTANGANA ,Guverineri w’Intara y’Amjyaruguru J M Vianney GATABAZI,Umuyobozi w’Akarere ka Burera  Florence UWAMBAJEMARIYA ;Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi    bwana MUDAHERANWA Juvenal n’abayobozi b’inzego z’umutekano banyuranye ,Abanyamabnga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari bose   bo mu Turere twa Burera na Gicumbi  bayobora Imirenge n’Utugari  bihana imbibi  n’umupaka wa Uganda   bagiranye inama n’Abaturage bababwira ko ntakindi cyabazinduye uretse kubwira buri wese  igifite igitekerezo cyo gutunda ; gucuruza ,no kunywa ibiyobyabwenge  yakwitandukanya nabyo kuneza  atabikora akaba yiyemeje guhangana na Leta  mu ntambara azi neza ko atazatsinda.

                     

Abo bayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu  buri wese yafashe umwanya w’ ijambo avuga ashyize amanga  imbere y’abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge bimaze kuba icyorezo mu gihugu cyacu ko igihe kigeze ngo bicike burundu.  Uretse amagambo yavuzwe n’abo bayobozi  buri wese wari muri iyo nama yarebaga abo bayobozi bo kurwego rw’igihugu bazinduwe no kurwanya ibiyobya bwege  agahitayumva  ko ibintu byakomeye .Kuba iyo nama yaritabiriwe n’Abayobozi b’inzego z’ibanze  muri GICUMBI na BURERA n’uko  utwo Turere twombi aritwo tunyuzamo igice kinini cy’ibiyobyabwenge byinjira mu Turere twose tw’ Rwanda  baaramutse babihagaritse burundu    abanyarwanda abasigara babyumva mu mateka.

Ministre  kaboneka yagize ati:Ubu hari ibyo dushobora gukosora tugatangira umwaka mushya ntabibazo dufite ; ntabwo Leta yahitamo ibikorwa by’amajyambere  ngo yemere ko hari n’abandi baca iruhande ngo baze kubitoba no kubisubiza inyuma .

                    

Yakomeje yibutsa ijambo rikomeye  Perezida wa Repubulika yavugiye mu mushyikirano  ku cyorezo cy’ibiyobyabwenge byugarije igihugu cyacu cyane cyane urubyiruko.avuga ko ntaguhitamo guhari cyangwa gutegereza  ahubwo ari uguhana bihanukiriye buriwese  waba afite uruhare mu kubyinjiza mu Rwanda.

Ministre w’Ubuzima we yasobanuye  ukuntu ibiyobyabwenge byica buhorobuhoro ubinywa atabizi. Ibiyobya bwenge byica ubwenge by’ubinywa  cyangwa bikangiza ibihaha .Ati:turashaka Abanyarwanda bazima ntidushaka abasazi .

Ministre w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi yabwiye urubyiruko ko arizo ngufu z’igihugu ;ariko aho gukora cyane abenshi mu rubyiruko bakaba barishoye mu biyobyabwenge kuburyo ntabwenge  ndetse nta n’imbaraga bagifite byo gukorera igihugu.Akomeza avuga ko bagomba gutangirira hafi kugira ngo barugarure mu nzira nziza.

Umuyobozi wa Police GASANA Emmanuel  yavuze ko ubu bashyize inzego z’umutekano zidasanzwe zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge   ku mupaka  wose kuburyo abitwa abarembetsi batagomba kubananira kandi uziha guhangana nabo azaba yahararutswe ubuzima kukobafite uburenganzira bwo kurasa uwariwe wese washaka kubarwanya .Kandi koko mu Murenge waKivuye hari uwashatse kubarwanya ahasiga ubuzima.

Procureur General Jean Bosco MUTANGANA we yasobanuye ibihano bihabwa uwafashwe anyway ,atunda ,cyangwa acuruza  ibiyobyabwenge .Avuga ko itegeko ryongera ibihano ryagejejwe mu Nteko ishinga amategko  rikaba rigombakwemezwa  .

Guverineri Gatabazi yabwiye abayobozi b’Utugari n’imirenge ko bitakumvikana ukuntu umururage yacuruza ibiyobya bwenge mu kabare Umunyamabanga Nsingwa bikorwa w’Akagari ntabimenye kandi akenshi nawe anywera muri ako kabare.Avuga ko kugira ngo barusheho kubihagurukira nuko igihe hazarjya hafatirwa ikiyobya bwenge mu Kagari  bitajya bibazwa ubicuruza gusa ahubwo  n’umuyobozi  w’Akagari azajya abibazwa ndetse bikazagera no ku muyobozi w’umurenge.

                   

Muri iyo nama herekanywe abantu 116 barimo abagore ,abagabo n’urubyiruko bafashwe batunda ,banywa cyangwa bacuruza ibiyobya bwenge.Bamwe bafata ijambo batanga ubuhamya kububi bw’biyobyabwenge cyane cyane kanyanga ndetse basaba imbabazi bavuga ko bitandukanije nabyo,ariko yari amatakirangoyi kuko bamenyeshejwe ikiko arizo zizafata icyemezo zimaze gusuzuma uruhare rwa buri wese.Hakurikiyeho kumena ibiyobyabwenge binyuranye byafashwe  bifite agaciro ka  10.970.000Frw.

SIMBANKABO Thomas/PRO

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*