Ku wa 10/10/2010 Guveerinerri w’Intara y’amajyaruguru yasuye Umurenge wa Rugarama  aho yabwiye Abanyarugarama  ko  urugendorwe ntakindi rugamije uretse kuganira nabo nokumva ibibazo byabo kandi agataha abiboneye ibisubizo.

Yagize ati :<<Ntabwo bizangora kugeza ibibazo byanyu k’umukuru w’Igihugu kuko  muzi neza ko igihe yiyamamazaga mu Karere ka Burera  ari njye wari ushinzwe kumuvuga ibigwi   none yangiriye icyizere anyohereza kubayobora….>>

Guverineri yatangiye asaba abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi kurushaho kwegera abaturage bakabafasha  kwiteza imbere ,bakoresheje ubuhinzi n’ubworozi dore ko bafite ubutaka bwera  cyane   by’umwihariko  bakarushaho kubyaza umusaruro igihingwa cy’ibirayi.

Guverineri Gatabazi yaboneyeho gusaba abahinzi b’ibirayi  kuba maso   amakusanyirizo   ntakize  abacuruzi  aho gukiza  abahinzi b’ibirayi .Abumvisha ko aribo bagomba kugira uruhari rwo gucunga amakusanyirizo y’ibirayi aho gukiza  abiviriye  za Kigali  baza bagamije kubasahura  umusaruro wabo kugira ngo bikirire.

Abaturage bari muri iyo nama bose  bahise bamuha amashyi y’urufaya  bati :Dore umuyobozi uje tumukeneye .

Mu mwanya w’ibibazo   abaturege batuye muri za metero 22 z’umuhanda wa Kaburimbo aho amazu yabo yagiye yandikwaho imibare  na RTDA cya kigo gishinzwe  guteza imbere ubwikorezi ,bavuze ko Igihe bashatse kuyavugurura bababuza ,bakibaza  uko icyo kibazo kizakemuka.Guverineri yabasubijeko ntamuntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kubabuza  gusana amazu yabo igihe  ntangurane yabahaye ngo bajye kubaka ahandi. Ikitemewe nuwaba ashaka kubaka  inzu nshya aho hantu. Baramutse babababujije gusana no kuvugurura bwaba ari uburyo bwogushyigiikira umwanda kuko amazu ari mu nkengero z’umuhanda agomba guhora asa neza.

Ikindi Guverineri yagarutseho muri iyo nama n’ikibazo cy’inzoga zinkorano  zitujuje ubuziranenge zishobora kwangiza  ubuzima bw’Abaturage .,kuko arizo zisigaye  zinyobwa cyane   hirya no hino muri za Kabare.Yabwiye abo baturage ko kugeza ubu inzoga  2 gusa  zikorwa mu bitoki arizo zifite icyangombwa cy’ubuziranenge   ngo imwe niyo mu Karere ka Muhanga indi  ikorerwa mu Ntara y’iburasira zuba  ,izindi zisigaye zose ngo ni indiri z’indwara zishobora kugirira nabi uwariwe wese  uzinyoye akaba ariyo mpamvu ubucuruzi bw’izo nzoga bwagombye guhagarara bidatinze.

SIMBANKABO Thomas/PRO

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*