Kuwa 12/10/2017 mu karere ka Burera Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa  wihuijwe n’umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mucyaro no gutangiza ukwezi kwahariwe umuryango  ,ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Rwerere.

Uwo munsi ufite insanganyamatsiko igira iti:<<Twubake u Rwanda twifuza  duteza imbere  imiyoborere myiza twita  ku muryango.>>

Uwo munsi wari witabiriwe n’abayobozi b’inzego zinyuranye , barimo Madamu Mukeshimana  Consolata wari waje   ahagarariye Inama  y’Igihugu  y’Abagore.

Amagambo yavugiwe muri uwo muhango yakunze kugaruka k’uruhare rw’umuryango mw’iterambere ry’igihugu.Aho buriwese yahamagariwe kubaka umuryango uzira amakimbirane.Kandi umuryango ufite agaciro ni umuryango uzira amakimbirane n’ihohoterwa  ry’umwana w’umukobwa .

Nkuko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera kuba Umurenge wa Rwerere ariwo watoranijwe kwizihirizwamo umunsi  mpuzamahanga w’Umwana w’umukobwa nuko ariwo murenge wagaragayemo ihohoterwa  kurusha indi mirenge; kuko hagaragayemo abakobwa 71 batwise inda zidateganije .

UWAMAHORO Valantine  w’imyaka 17 yatanze ubuhamya avuga  ukuntu yatwaye inda ari mu mashuli abanza  kandi  atagira umuryango  ufite ubushobozi bwo ku mwitaho; uretse kurera umwana yabyaye nawe akaba ntabushobozi afite bwo kwirera.Yagiriye inama  bagenzibe kwitwararika  bakirinda ababashukisha ubuhendabana ,avuga ko  ababazwa  no kuba yarahishiriye uwamuteyinda  kandi abu akaba adashobora no kumenya aho aherereye ngo amufashe kurera uwo mwana.

Undi watanze ubuhamya kuri uwo munsi ni Mutimawurugo witeje imbere akajya kwiga imyuga ari umugore usheshe akanguhe  akaba asigaye azi kubaka no kubaza .Asaba bagenzibe kureka kwitinya  bakereka abagabo babo ko nabo bafite ubushobozi nk’ubwabo.

Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Burera nawe mw’ijambo yavuze yasabye abagore  kugira uruhare mu kurwanya amakimbirane yo mungo kuko akurura umutekano muke, no kurwanya kanyanga  kuko baramutse  babigizemo uruhare itatinda gucika  kuko ingaruka z’ibiyobyabwenge nabo zibagiraho uruhare .

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko muri ukukwezi   k’ubukangurambaga ,Akarere ka Burera kazibanda kubikorwa bikurikira:

-Icyumweru cy’ubuzima n’umwana n’umubyeyi

-Gukangurira abaturage gukaraba intoki

-Kurangiza gutanga ubwisungane mu kwivuza

-Kubaka ubwiherero ku miryango itabufite

-Kubarura imiryango itarasezeranye no kuyisezeranya

-Gukurikirana ibibazo by’abaturage

-Kubarura abangavu batewe inda

-Gukangurira ababyeyi kwandikisha abana mubitabo by’irangamimerere

-Gukurikirana ibibazo by’isuku n’isukura mu mashuli

-Gushishikariza abana biga mu mshuri yisumbuye kuva muri za geto

-Kubarura abana bataye ishuri no kubakangurira kurisubiramo

-Gukangurira abakobwa kwirinda inda zitateganijwe

-Gukurikirana abakekwaho gutera abana inda  no kubashyikiriza ubutabera

Ibirori by’umunsi bikaba byasojwe no kuremera   abatishoboye batanu  no guhemba umugore witeje imbere .Abatishoboye bahawe   buriwese ibikoresho byo mu rugo birimo amabase ,abikombe amasahani n’itungo rigufi . Umugore  witeje imbere yahawe amafaranga 100.000 na certifica y’ishimwe.

 

SIMBANKABO Thomas/PRO

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*