Kuwa 09/07/2017;mu Murenge wa Rugarama hari habereye igiterane mpuza matorero  cyo gusengera igihugu   abakristo basaba ko imana yafasha u Rwanda  kugira ngo amatora ya Perezida wa Repubulika  azagende neza . Icyo giterane  cyari cyitabiriwe  n’abaturage benshi  baturutse hirya no hino mu Karere   ndetse n’Abashyitsi ku rwego rw’Igihugu barimo uwahoze ari  Guverineri w’intara y’amajyaruguru Musabyimana  J Claude; umuvuga butumwa  wayoboye icyo giterane ni Musenyeri RUCYAHANA John.Abakristo bose  basaba  ko  imana yazafasha u Rwanda amatora akaba mu mahoro  kandi igihugu kigahabwa umuyobozi mwiza uganisha u Rwanda aheza  nka  Nyakubahwa Paul KAGAME nyuma y’icyo giterane   kuwa 04/08/2017 amatora yarabaye ;akorwa mu mahoro kandi agenda uko  igiterane mpuzamatorero cyabereye mu Murenge wa Rugarama  cyabyifuje hatorwa nyakubahwa  Paul KAGAME.

Kuba imana yarumvise amasengesho y’abana b’u Rwanda ikabakorera ibyo bayisabye  Abanyaburerara ntibashobora  kwibagirwa ibyo byiza imana yabakoreye .

Kuwa 24/09/2017  mu mirenge yose igize Akarere ka Burera  hateguwe ibiterane byo gushimira imana   kubera amatora yagenze neza mu Rwanda ;Abanyarwanda bakaba baratoye neza kandi Imana ikaba yarabahaye umuyobozi bifuzaga .

Kurwego rw’Akarere igiterane cyo gushima imana cyabereye mu Murenge wa Butaro aho abakristo benshi  n’amakorali anyuranye bahuriye ku kibuga cy’umupira cya Butaro bagashima imana.Icyo giterane cyari  cyitabiriwe  by’umwihariko n’Umuyobozi w’Akarere  UWAMBAJEMARIYA Florence ,  nabamwe mubagize inzego z’umutekano  .

SIMBANKABO Thomas /PRO

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*