Umuhango wo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2018 A mu Karere ka Burera  cyatangijwe kuwa 12/09/2017  mu Murenge wa Nemba ,mugishanga cya Nyirabirande  ahatewe imbuto y’ibigori . Icyo gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi  mu nzego zinyuranye ,barimo Umuyobozi w’Akarere ka Burera Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence ,abashinzwe inzego z’umutekano n’abashinzwe ubuhinzi mu Mirenge  .Umuyobozi w’Ubuhinzi mu Ntara y’Amajyaruguru Bwana IZAMUHAYE  Claude  niwe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango wo   kwifatanya n’abahinzi bibumbiye mu makoperative akorera muri icyo  gishanga   gifite ubuso bugera kuri Ha 300. Muri uwo muhango kandi abahinzi bakaba barahawe impanuro zinyuranye zibafasha gukora neza umwuga wabo w’ubuhinzi kugira ngo urusheho gutanga umusaruro. Umuyobozi w’ubuhinzi mu Ntara y’amajyaruguru IZAMUHAYE Claude yabasabye guhindura imihingire ntibumve ko igihingwa cy’ibirayi aricyo cyonyine kigomba guhingwa mu gishanga  kuko iyo badahinduranije ibihingwa  ubutaka bugunduka ntibutange umusaruro .Ikindi yabasabye ni ukwitabira  no kumenya  gukoresha inyongeramusaruro.Ifumbire mvaruganda ikavangwa n’ifumbire y’imborera kandi bagakoresha imbuto z’indobanure.Abizeza ko Leta yiyemeje kubashakira inyongeramusaruro  ku nkunga ya nkunganire ariko nabo bakamenya kuyikoresha neza kandi  bagatanga makuru kubacuruzi bashaka kubungukamo  babagurisha kugiciro cyo hejuru.

Igishanga cya NYIRABIRANDE   cyari gisaruwemo ibirayi igice kiwe kikaba kigiye guhingwamo ibigori ikindi kigahingwamo ibishyimbo.

Ikindi abahinzi basabwe ni ugutera ubwatsi  bw’amatungo kumigende ikikije imirima yabo kuko batabona imirima yihariye yo guhingamo ubwatsi.

Nyuma yo gutera imbuto y’ibigori abahinzi  kandi bamurikiwe  amapompo yuhira imyaka  bakangurirwa no kuyagura  kugira  ngo baje bayifashisha mugihe cy’izuba.Abadashoboye kubona mafaranga yo kuyagura ako kanya bakifashisha amabanki  dore ko Abakozi  b’ amwe mumabanki  akorana n’abahinzi bari bitabiriye icyo gikorwa barimo banki UMUTANGUHA  babasobanuriye  uburyo bashobora kubagoboka babaha inguzanyo yabafasha kubona imbuto ,ibikoresho by’ubuhinzi n’inyongeramusaruro  bakishyura bejeje.

SIMBANKABO Thomas/PRO

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*