Murwego rwo kurushaho kubungabunga ibidukikije ; ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije REMA cyatangiye kwimura abaturage batuye mu Birwa by ‘ikiyaga cya Burera .Uretse gahunda yo kwita  kubidukikije ,gutura mu Birwa usanga  binabangamira iterambere  ry’abaturage babituyemo.Ntibashobora gutembera uko bishakiye ;guhinga hakurya y’ikiyaga,guhaha;kwivuza;gutaha ubukwe  …….. muri make ntabwisanzure .

Kuwa 07/09/2017 Umuyobozi wa REMA madamu Collette RUHAMYA   yasuye umudugudu w’Icyitegererezo  wa Rwinkuba wuzuye mu Kagari ka Rurembo ,Umurenge  wa Rugarama wubatswe k’ubufatanye bw’Akarere ka Burera na REMA kugira ngo wimurirwemo imiryango 76 yabaruwe ituye mu Kiyaga cya Burera (Ikirwa cya Bushongo)  yarebeye hamwe n’abayobozi b’Akarere ibikenewe kugira ngo iyo  imiryango 76 yose yimurwe bidatsinze kandi yimurirwe icyarimwe .Uwo Mudugudu ugizwe n’amazu 76 afatanye abiri abiri,afite ibiraro by’inka  19 ,ibigega by’amazi17 buri rugo kandi rufite Biogaz yogutekesha.

Umuyobozi wa REMA n’Uw’Akarere ka Burera bamaze gutambagizwa uwo Mudugudu basanze ibitarakorwa  ari bike cyane kandi bitabuza abagenerwabikorwa kuwimukiramo.Amazu  76  yose aruzuye  ;afite ubwiherero na Biogaz zo gutekesha zaruzuye .

Imirimo isigaye harimo gutunganya ubusitani,gutera ibiti birimo iby’imirimbo n’iby’imbuto ziribwa .Ikibazo cy’amashanyarazi ataragezwa muri uwo mudugudu nacyo ntikigomba kubangamira kiriya gikorwa cyo kwimura abaturage kuko hazaba hifashishijwe amirasire y’izuba  igihe  bagitegereje amashanyarazi.Amazi  arahari ,burinzu kandi ifite ikigega kinini gifata amazi y’imvura. Ikindi cyihutirwa ni ugutera ubwatsi bw’amatungo kuko muri uriya mudugudu hazaba hari inka 152 kuko buri rugo ruzahabwa inka 2.Amashuri y’abana  n’ivuriro riciriritse  nabyo birahari. Kubera ikibazo cy’ibicanwa hateganijwe ko abaturage  b’uriya mudugudu bazifashisha Biogaz mu guteka .Impande zombi zemeranije ko  ntampamvu yo gutegereza igihe kirekire  kugira ngo abaturage bimurirwe muri  uriya mudugudu w’icyitegerezo.

            munota wa nyuma abaturage bagaragaje ko batishimiye ubwo buryo bwa Tombora ,ahubwo ko buriwese              yahabwa inzu yubatse mu kibanza yaguranye .Icyo gitekerezo kubera ko aricyo cyari gishyigikiwe nabenshi              nicyo cyubahirijwe .Abatarashoboye kubona ubutaka bwo kugurana  bagera kuri 7 nibo bahawe amazu              Kuwa 18/09/2019  wari umunsi wo gutanga amazu.Kugira ngo hatagira umuturage wijujuta avuga ko                       yahawe inzu mbi ,ubuyobozi bw’Akarere bwari bwifuje ko ariya mazu yatangwa hakoreshejwe                         tombora;ariko ku hakoreshejwe  tombora. Nyuma yo guhabwa ayo mazu basabwe kuba bayasukura             ;banatunganya utuyira tugiyeyo.Mu minsi mike bakazamenyeshwa igihe cyo kwimuka kuko  bose             bazimurirwa umunsi umwe . Amasambu baribasanganywe mu kiyaga  cya Burera bazakomeza kuyahinga             igihe REMA  igitekereza  icyo azakorerwa mo muminsi iri imbere ariko  babanje guhabwa ingurane .

SIMBANKABO Thomas/PRO

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*