Kuwa 29/08/2017 habaye inama yahuje  Abayobozi b’Akare ka Burera   n’aba NOGOUCH HOLDING isuzuma uburyo Umushinga wa Hotel Burera Beach Resort; Akarere ka Burera   na NOGOUCH HOLDING bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu gikorwa  cyo kubaka  no gukoresha Hotel watangira  gushyirwa mu bikorwa  dore ko inyubako yuzuye ndetse n’uzayikoresha  yabonetse binyuze muri gahunda yo gupiganira isoko,n’ibikoresho byibanze  byatangiye kugeramo ibindi  byatangiwe isoko.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera amaze gusobanurira ibitabiriye inama amavu n’amavuko y’umushinga anasobanura uruhare rwa buri ruhande muri uwo mushinga aho Akarere kagombaga kubaka  naho NOGOUCH HOLDING  ikagira inshingano zo gutanga ibikoresho bizakenerwa .

Ubuyobozi bwa NOGOUCH HOLDING bwagaragaje ko uruhare bwari bufite mu mushinga  rwamaze gutangwa  bityo bakaba bifuza gusohoka mu mushinga wa Burera Beach Resort ariko bagasubizwa  agaciro k’ibyo bari bamaze gukora muri uwo mushinga n’inyungu zabyo  nkuko amategeko abiteganya .

Impande zombie zemeranije ko NOGOUCH HOLDING isohoka mu mushinga Burera Beagh Resort   igasubizwa agaciro k’ibyo yari imaze gushora mu mushinga ; hemejwe kandi  ko Burera Beach Resort ifungwa muri RGB  izindi trasfert  zose zikajya ku Karere.Mou nkuko yagombaga  gusimburwa   na Company Burera beach resort none nayo ikaba ivuyeho ,Mou  Akarere ka Burera kasinyanye na NOGOUCH HOLDING nayo ntagaciro ifite .Akarere ka Burera kifashishije umunyamategeko wako kagiye gusuzuma  ibisabwa kagomba gusubiza NOGOUCH HOLDING mu mafaranga ; ariko NOGOUCH HOLDING yasabwe kugaragariza  umunyamategeko w’Akarere impapuro z’umwimerere zigaragaza ibyo yashoye mu gikorwa.

SIMBANKABO Thomas/PRO

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*