Mu karere ka Burera hashyizweho  umukwabu wo gufata abanyeshuri bareka amasomo   bakajya kurema isoko .Icyemezo yo kubuza abanyeshuri kurema isoko mu gihe cy’amasomo  cyatanzwe mu nama zinyuranye banakangurira ababyeyi gukurikirana abana babo  bakamenya niba bitabira ishuri uko bikwiye .Ariko ikibabaje nuko hari ababyeyi  bakomeje kubuza abana kujya mw’ishuri kugira ngo babatwaze imizigo y’ibyo bajyanye mw’isoko cyangwa ngo bajye kubikoreza ibyo bagiye guhaha  .Ibyo kandi bikaba binyuranye  n’amahame abuza gukoresha abana imirimo ivunanye.

Muri iki gihembwe  cy’amashuri  Akarere kafashe ingamba zo kugenzura abana bose bataye ishuri bakajya kurema isoko bagafatwa  bagakusanyiriza  hamwe  bagatuma kubabyeyi babo bakaza kubatwara ariko babanje kuganirizwa k’ububi bwo kureka abana bakajya  kurema isoko abandi bari kwiga .Kuwa 16/08/2017 umukwabu wo gufata abana bataye  ishuli bakajya kurema isoko wabereye mw’isoko rya Kirambo ,Umurenge wa Rusarabuye ahafashwe abana bagera kuri 73.Barimo 15  bo mu Murenge wa Rusarabuye;16 bo mu Murenge wa Cyeru ;20 bo mu Murenge wa Rwerere ; 3 bo mu Murenge wa Nemba ;4 bo muri Rugengabali ;7 bo mu Murege wa Gitovu; 5bo muri Kivuye ; 2 bo mu Karere ka Gakenke ;1 wo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Musheri ; n’1 wo mugihugu cya  Uganda .

Abo bana bafashwe bakusanyirijwe kubiro bya Polisi biri hafi y’iryo soko kugira ngo baganizwe ,kandi bagirwe inama yo kureka iyo ngeso mbi .Ababyeyi bamwe baribazanye n’abo bana babonye bafashwe barigendera barabasiga batinya ko bacibwa amande .Ari ko hari abandi bemeye kubaherekeza ngo bamenye aho babajyanye . Ababyeyi babajijwe impamvu bareka abana babo bakajya kurema isoko.Abenshi bavuze ko bari babazanye kubagurira imyenda y’ishuri .Ariko icyo gisubizo kikaba kitaranyuze abayobozi kuko bagombaga  kuba baraguze ibyo bikoresho mu gihe cy’ibiruhuko.  Ababyeyi basabwe kwisubiraho  bamenyeshwa ko nibaramuka batikosoye  bazafatirwa ibihano . Bose bahise batahana abana babo  , abana batabonye ababyeyi baje kubashaka bagomba gutegereza  igihe bazazira kubashaka kugira ngo bazabatware  babanje gusobanurirwa akamaro ko kubakurikirana bakamenya ko bagiye kw’ishuli aho kujya mw’isoko .

Uretse ko abana  batakaza byinshi  mu bumenyi bagombye  guhabwa mw’ishuli, usanga abenshi muri bo baratakaje indanga gaciro z’umunyeshuri zirimo kutagira isuku kumubiri  no kumyambaro kuburyo  bigaragarira buri wese ubabonye  ko batandukanye n’abandi banyeshuli ,inzara n’imisatsi bititabwa ho , umuco wokwambara inkweto ugenda wibagirana ;abandi barahindutse ba mayibobo ntakinyabupfura kibarangwaho.

Gahunda yo gufata abana bose bataye ishuli bakajya kurema isoko  ikaba igiye kubahirizwa mu Mirenge yose kuburyo hari icyizere ko   ingeso yo kurema isoko  mu banyeshuri igiye  gucika mu Karere ka Burera.

SIMBANKABO Thomas PRO/Burera

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*