Kuwa 09/07/2017 mu Murenge wa RUGARAMA  ,habere ye igiterane mpuzamatorero  cyo gusengera Igihugu  n’amatora ya Perezida wa Repubulika  .Icyo giterane cyari cyitabiriwe n’abaturage benshi baturutse hirya no hino mu Karere ndetse  n’abashyitsi banyuranye ku rwego rw’igihugu   barimo   Hon Uwamariyea Therese  depite  mu nteko ishinga amategeko .Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana MUSABYIMANA  J Claude wari umushyitsi mukuru muri icyo giterane ;umuyobozi w’AKARERE KA Burera  Madame UWAMBAJEMARIYA Florence , inzego z’umutekano   mu ntara y’amajyaruguru ...Icyo giterane mpuzamatorero n’amadini  cyari cyateguwe k’ubufatanye  n’Umuryango CIRER  ukorera mu Ntara y’amajyaruguru  cyari kigamije gusengera igihugu muri rusange  amatora ya perezida wa Repubulika by’umwihariko no kwamagana  ubuyobozi bw’ibinyoma .Cyari gifite insanganya matsiko usanga muri Yakobo 4:17 igira iti :Uzi gukora neza ntabikore  n’icyaha .Umuvugabutumwa Bishop RUCYAHANA   wigishije  muri icyo giterane yagarutse   ku magambo ari muri bibiliya aho Yesu yakijije  ikirema.Icyomkirema yakigereranije  n’uko u Rwanda rwari rumeze muri 1994 ariko imana ikaza kuruha umutabazi warukijije uburema rwari rufite ;  ubu rukaba rugenda rwemye . Yakomereje inyigisho ye avuga ko ubuyoboiz bwose butangwa n’imana ;asaba ko buri wese agomba gushishoza akazatora umuyobozi uzazana impinduka mu gihugu no mu banyarwanda  agashobora kurinda ibyagezweho. Muri icyo giterane basengeye ibyifuzo bikurikira .Gushimira  imana aho igejeje u Rwanda n’Abanyarwanda . Kwirinda gusubira inyuma  no gukomeza kurinda ibyiza twagezeho no kwamagana  abahanuzi b’ibinyoma.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera mw’ijamborye yashimiye abateguye icyo  giterane  cyo gusengera igihugu , avuga ko ari uburyo bwo gushyigikira ubuyobozi buriho;aho yagize ati:Dufite ubuyobozi bwiza nta Munyarwanda wakwifuza gusubira inyuma ,cyangwa gutakaza agaciro ubuyobozi buriho bumaze kuduhesha .Umuyobozi dufite  n’intumwa y’imana kuko ahora aharanira ibyiza kandi ntawe uharanira ibyiza ngo atsindwe .

Guverineri wari umshyitsi mukuru mu butumwa yatanze  yagarutse ku mateka mabi Urwanda rwa nyuzemo,ashimira imana yatugize umwe ,ikavanaho intambara y’amadini yari yarokamye Abanyarwanda  kuburyo mu  Bukamba wasangaga ivangura mu madini rikomeye kurusha iry’ amoko  aho umukatulika atavugaga rumwe n’umuporoso none bakaba basigaye bahurira mu  masengesho  bagashima Imana  dore ko icyo giterane cyari gihuje Abakatulika ,Abaporotestanti ;Abadiventiste   n’Abayisiramu.

Amagambo  n’indirimbo byose byavugiwe muri icyo  giterane wobonaga bigusha kubumwe n’iterambere by’abanyarwanda dukesha ubuyobozi bwiza ,buri mukristo wese ukunda Igihugu  akaba agomba gukomeza kubisengera ngo bikomeze  gusagamba biturutse ku Muyobozi uganisha  abanyarwanda aheza .

SIMBANKABO Thomas /PRO

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*