Ayo  ni   amagambo yavuzwe na Ministre Kanimaba Francois mu  muhango wo gutangiza ku mugaragaro imurika bikorwa by’Akarere ka Burera ryatangiye kuwa  23/062017 rigasozwa kuwa 25/06/2017.Aho yiboneye  intambwe imaze guterwa n’Akarere ka Burera mugutezimbere inganda ziciriritse.

Iryo murikabikorwa ry’Akarere ryari ryitabiriwe n’Abafatanyabikorwa   barenga  50; n’insanganyamatsiko igira iti :Nkuwikorera ;duharanire guteza imbere ibikorerwa iwacu ,duhanga ibishya ; dusigasira  ibyagezweho.’’Nkuko byasobanuwe n’umuyobozi w’Akarere ka Burera ;Iyi nsanganyama tsiko ituma abantu bazirikana neza   ko ibyodukora tugomba guharanira ko binozwa kandi bigatanga umusaruro cyane cyane ko nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME adahwema kutwibutsa ko “ uhinga mu kwe adasigana” buri wese arasabwa igihe cyose gukora atizigama koko nk’uwiikorera arushaho kunoza ibyo akora , yibanda cyane kuguteza imbere iby’iwacu’’

Icyagaragaye mu umurika bikorwa ry’uyu mwaka ryabereye mu Murenge wa Rugarama ni  uko abenshi wasangaga  hari ingufu zidasanzwe bashyize muri made in Rwanda    bagaragaza ibikorwa by’ iterambere ridashingiye ku buhinzi n’ubworozi gusa. Ariko  n’ibikomoka k’ubuhinzi  n’ubworozi usanga byarongerewe agaciro kuburyo budasanzwe.

Ministre Kanimba amaze gutambagizwa  Agakiriro k’Akarere ka Burera   agasura uruganda rudoda imyanda  rurimo imashini zinyuranye yashimye intambwe ako agakiriro kamaze gutera ati :Hari icyizere , kandi  ntagushidikanya  ko ya   caguwa izacika burundu. Babandi bavuga  ko bidashoboka  bashatse bakwemera kuko bitangiye kugaragara ko yamyenda ikorerwa mu mahanga urubyiruko rwacu narwo  rwatangiye  kuyikora.Icy’ingenzi ni ugukomeza kuyinoza ndetse natwe tukazajya tuyohereza mu mahanga .

Guhanga ibishya nibyo bizatuma turushakongera umusaruro bityo ibitumizwa mu mahanga  bibe bike ahubwo twoherezeyo byinshi  turusheho kwijiza amadevize. Guhanga ibishya kandi cyane cyane duteza imbere iby’iwacu, bizatuma hahangwa imirimo myinshi mishya bityo abaturage bose by’umwihariko urubyiruko rurusheho kubona imirimo idashingiye kubuhinzi.

 

SIMBANKABO Thomas/PRO Burera

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*