Kuwa 15/06/2017 munzu y’inama y’akarere ka Burera  niho abari aboyobozi bacyuye igihe ;aba kiri munzego z’ubuyobozi  muri ako karere n’abagakomokamo  bakorera ahandi  ndetse n’inshuti zabo  bahuriye mu Nzu y’Inama  y’akarere batangiza kumugaragaro ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge  muri ako Karere .Ministre w’ubuzima Diane Gashumba akaba n’imboni y’Akarere niwe  wari umushyitsi mkuru  akaba ari nawe wayoboye inama yogushyiraho ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge  mu Karere ka Burera.

Hari bamwe  bibazaga niba ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge  ari  ngombwa igihe abanyarwanda bose bamaze kunga ubumwe  ntawe icyishisha mugenziwe .

Umuyobozi w’inama ariko yibukije   yibukije ko  iryo huriro rigiye kuba umusingi  ukomeye ugiye kubakirwaho  ingufu zinyuranye zigamije  kurwanya amacakubiri ;ivangura;ingengabitekerezo ya jenoside  byaranze amateka y’u Rwanda kuburyo bitazongera kugaruka muri sosoyete nyarwanda  uko ibihe bizagenda bisimburana ana  ,gutsimbataza Ndi umunyarwanda no gufasha abari abayobozi  kudatatira igihango. Iyo nama yitabiriwe n'abantu   barenga 140 baturutse hirya no hino mu karere  biganjemo abari abayobozi b’Inkiko gacaca ,abayobozi b’inzego z’abunzi,abayoboye amakomini n’Uturere twahuje,abarinzi  b’igihango ;Hari kandi n’Abashyitsi baturutse ku rwego rw'Igihugu  barimo  Minisitiri w'Ubuzima Hon. Dr Diane GASHUMBA, Hon. Damien    HABUMUREMYI    ; Bwana. ZIRIMWABAGABO Gerald na Madame we Hon. MUKAMURENZI Martha ,  Hon.MUKANTABANA Marie ; Hon. SEMASAKA Gabriel , Hon. NYIRAMADIRIDA Fortunee ; Bwana Rucagu Boniface Chair man w'Itorero ry'Igihugu n’abandi banyacyubahiro.Hari kandi n’Abayobozi b’Ingabo na Police mu Karere;  Mayor w'Akarere ka Burera Madame Uwambajemariya Florence  niwe wagizwe  muyobozi w'Ihuriro.

Hatanzwe ibiganiro 3 byari biteganyijwe birimo Inzira y'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda, Ubuhamya bwa Unity Club n'Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubwiyunge mu Karere. Nyuma habayeho kungurana ibitekerezo byibanze ku mukorere n'akamaro k'Ihuriro ry'ubumwe n'ubwiyunge  mu  guteza imbere ubumwe n'ubwiyunge muri rusange.  Humviswe  kandi ubuhamya bw’inararibonye zinyuranye zirimo Rucagu Boniface,Habumuremyi Pierre Damien ,Mukamurenzi Marthe………

Abitabiriye inama  bishimiye  ishyirwaho ry'ihuriro rihuza abayobozi n'abahoze ari bo rikazirikana ko hari icyo bakoze kandi ko hari n'icyo bashobora gufasha abakiri mu buyobozi;

Hibukijwe ko umuntu akomeza kuba umuyobozi iyo akomeje kubera abaturage urugero rwiza;

Hagaragajwe ko Ihuriro rigiye guca amashyari no kugambanirana  hagati y'abayobozi n'abahoze ari bo;  hatezwa imbere ubufatanye ku nyungu z'abaturage;

 Hibukijwe ko kugira ngo umuyobozi ayobore neza uyu munsi akeneye kumva no kumvikana n'abamubanjirije;kandi  ko mu nama z'ihuriro z'ubutaha abarigize bahana ubuhamya bakarushaho kubohoka no gutinyukana bikaba byarushaho guteza imbere imikoranire no kurema ubuhamya bwiza mu baturage;

 Hasabwe ko Ihuriro ry'ubumwe n'ubwiyunge ku Karere ryakomera rigakomezwa n'ibikorwa byaryo  hashingwa inzego zaryo zafasha umuyobozi w'Akarere;

Hifujwe ko ababaye Abajyanama ku rwego rw'Akarere bazajya batumirwamw'Ihuriro hamwe n'ababaye abayobozi na mbere ya 1994;

Ikindi cyifujwe ni uko abayobozi bagiye bahabwa icyubahiro mu Manama ,ndetse byaba ngobwa bagahabwa ijambo  byarushaho kubagarurira icyizere mu baturage no kwiyumvamo icyizere  cy’ubuyobozi buhoraho.

Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ryakomereje mu Mirenge yose  aho ryatangijwe kumugaragaro kuwa 21/06/2017.Abanyamadini bakaba bariyemeje ko bagiye kugira uruhare rugaragara muri iryo huriro barwanya amacakubiri  kuko aribo bahura n’igice kinini cy’Abanyarwanda.

SIMBANKABO Thomas/PRO

Write Comment

Name*
Email*
Comment*