PIH (Partner in Health )Inshuti mu buzima   ni umuryango  mpuzamahanga  wo muri Amerika utera inkunga  ibihugu binyuranye  kw’isi ,aho wibanda cyanecyane ku bikorwa by’ubuzima.

Mukarere ka Burera  bateye inkunga mu kubaka ibitaro bikomeye bya Butaro bivura indwara ya Kanseri   ,kubishakira ibikoresho binyuranye ndetse no kubyohereza impuguke z’abaganga .

Nyuma yokubaka ibitaro bya Butaro  batangiye kubaka  Kaminuza mpuzamahanga (Ishami rya Havard )  y’ubuvuzi .Ubu imirimo yo kubaka ikaba igeze kure .

Uwo muyobozi akaba yari aje  gusura ibyo bikorwa nokureba ibindi  yateramo inkuga akarere.

Dr Garl yahise ashyikiriza umuyobozi w’Akare inkunga y’ingombyi y’Abarwayi  izifashishwa  mukugeza abarwayi mu bitaro boherejwemo

Mu zindi nkunga yatanze harimo imashini 19  zo gushyushya abana b’impinja baffite ibibazo mubigo nderabuzima byose bigize akarere ka Burera kuko ntakigo nakimwe cyagiraga iyo mashini kubera  ko ihenze cyane .

Uwo muyobozi kandi yemeye kubaka inzu y’abarwaza   y’ibitaro bya Butaro no gutanga amafaranga yo kurangiza kaminuza   ya Butaro UGHE.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Madamu Uwambajemariya Florence  nyashimiye uwo muyobozi inkunga ikomeye PIH igenera Akarere .

Uretse izo nkunga zavuzwe ,PIH ifasha abatishoboye  mu nzego zinyuranye irihira abanyeshuli, yubakiye amacumbi abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya. Abatishoboye bahawe amatungo muri gahunda ya girinka n’ibindi.

SIMBANKABO Thomas/PRO

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*