Ku rwego rw’Akarere  Policeweek  yatangirijwe mu Murenge wa Kinyababa ;akagari ka Rutovu ,Umudugudu wa Nyabizi ya III.Umuganda  watangije Police week nkuko byagaragaye uwo munsi wari witabiriwe k’uburyo  budasanwe n’inzego zitandukanye,Abaturage b’umurenge ,abakozi b’Akarere, ariiko kuruhande rw’ingabo na Police byari akarusho .Umushitsi mukuru muri icyo gikorwa yari Guverineri w’Intara y’Amjyaruguru Bwana MUSABYIMANA Jean Claude .

Kuki bahisemo Nyabizi ko ariyo itangirizwamo Policeweek?Icyo ni ikiazo wumvanaga abantu benshi bitabiriye icyo bikoorwa ? Impamvu bibazaga icyo kibazo   ni ukubera urugendo rutoroshye  bagombaga gukora  mugihe cy’iminota 50 kubafite ingufu  cyangwa isaha  irenga kubanyantegenke  uvuye kumuhanda nyabagendwa. Abafite amamodoka ntibashobora kuyifashisha kubera kutagira  umuhanda nyabagendwa  kuri uwo musozi usa   n’ikirunga  ugenda ukagera kumupaka wa Uganda aho bita kurugano rwa Bishop.

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa Police mu Ntara y’amajyaruguru ngo kugira ngo batangirize icyo gikorwa i Nyabizi  ngo babanje kubitekereza ho neza kuko  igikorwa nk’icyo kidasanzwe ugomba no kugitangiriza ahantu hadasanzwe .Ariho NYABIZI kugira ngo kizasigare mu mateka y’Akarere.

Nyabizi itagira umuhanda ,nyabizi itagira amashanyarazi  n’ibindi bikorwa remezo by’ibanze ariko yahise imenyekana  mu Karere kubari bahageze bwambere  ndetse no kurwego rw’igihugu  kandi  mu minsi iri mbere izamenyekana ku rwego rw’igihugu kubera  Policeweek.

Muri policeweek  imiryango itishoboye  38 izubakirwa ubwiherero ,hatangwe imirasire y’izuba mu mazu ijana,  hakorwe n’umuyoboro ufite amvomero atatu ku burebure bwa Kilometero.

Ariko igishimishije  nuko umuyobozi   w’Akarere amaze kubona ubwigunge abo bana b’u Rwanda barimo yabemereye kubakoreshereza umuhanda uzava  aho kumupaka w’ubuganda akagera ahitwa mu Gitenge biryo bakaba bavuye mu bwigunge.Amamodoka akazagera muri Nyabizi ,abaturage bagashobora kugeza umusaruro wabo kw’isoko biboroheye igihe bamwe bahitagamo kujya kuwugurishiriza Uganda.

Nyabizi ikigega cy’amazi y’urubogobogo agiye kuzajya kugaburira Kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi UGHE ya Butaro n’ibitaro bya Butaro.

Ubu bose barirahira Policeweek  mu Karere .

SIMBANKABO Thomas/PRO

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*