Murwego rwo gukangurira Abaturage kurushaho kwita kumutekano no kugira isuku ,kuwa 06/04/2017 ;Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru  bwana MUSABYIMANA J Claude yasuye Abaturage b’Imirenge ya Bungwe na Gatebe .Mw’ijambo Guverineri yagejeje kubaturage benshi bari baje kumwakira .Yababwiye ko aribwo bwambere abasuye ,arikoko  kuva atangiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru  yumvise afite igitekerezo cyo kuza kubasura mbere nambere kugira ngo abakaganira kubintu 2 by’ingenzi  ,Umutekano n’isuku.Kandi ngo Abaturage bose amaze gusura   mubyo baganiriye  umutekano n’isuku nibyo byaje kw’isonga.

 

Yavuze ko  mu ntara y’amajyaruguru iyo bavuze umutekano muke    buri wese ahita yumva  inzoga yitwa kanyanga ifatwa nk’ikiyobyabwenge kiza  kumwanya wambere mu Rwanda aho kigera mu Ntara zose giturutse mu Ntara y’eAmajyaruguru cyane   kinyujijwe mu Mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda;Ngo Bumgwe na Gatebe  bakaza kw’isonga mu Ntara y’Amajyaruguru.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasobanuriye abaturage ko umuntu wanyoye kanyanga aba yabaye icyihebe kuburyo ntacyaha atinya kijyanye no guhungabanya umutekano harimo ;kwica ;kwiba ;gufata abana n’abagore ku ngufu……….ibyo akaba ari bimwe Intara y’Amajyaruguru yiyemeje kurwanya kugeza ubwo  birandutse  burundu.Umwanda nawo mu ntara y’amajyaruguru urasaba ingufu zidasanzwe  kugira ngo ucike .Buri wese yasabwe kugira isuku  kumubiri ,kumyambaro ,aho arara ibikoresho byo murugo  no kugira ubwiherero bwujuje ibyangombwa .Ikindi Guverineri yasabye  nu kurwanya ubuharike nubwo ahenshi baburwanije kuburyo bugaragara.

SIMBANKABO Thomas/PRO

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*