Ifoto y'urwibutso nyuma y'amahugurwa

Urwgo rwa DASSO mu Karere ka Burera rugizwe  n’Abasore n’inkumi 90 basohotse mu byiciro 2 by’amahugurwa . Abagera kuri 16 bamaze gusezererwa    kubera amakosa  atandukanye  ; cyangwa bagasezera kubushake bwabo babonye ko ibyo basabwa batagishoboye kubishyira mu bikorwa .Urwo rwego rushinzwe umutekano  (Dasso) rwaje rukenewe  cyane mu Karere  kugirango rwifashijwe mu kubungabunga umutekano   ukunze guhungabanywa n’ibiyobyabwenge byiganjemo icyitwa  Kanyanga  ituruka  hakurya y’umupaka mu Gihugu cya Uganda .Akarere ka Burera kakaba kariyemeje kujya gahugura urwego rwa DASSO nibura  incuro imwe  mu mwaka.Uretse ko na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ikunze kunganira Akarere igakoresha inama  urwego rwa Dasso igihe cyose bibaye ngombwa kugira ngo basobanurirwe amabwiriza abagenga  kandi bakangurirwe kurushaho kunoza inshingano zabo kuko nkuko bimaze kugaragara  Abadasso benshi bagiye batezuka  ku nshingano zabo . Akarere ka Burera gafite imirenge igera ku munani ihana urubibi n’Igihugu cya Uganda  hari imipaka 2 n’ibyambu birenga 18 ahakunze  kunyuzwa ikinyobwa cya kanyanga  n’ibindi bicuruzwa bya magendu aho hose hakaba hagomba gucungwa n’Abantu b’iyangamugayo. Abadasso bamwe bakaba bakunze gukururwa n’iyo magendu kimwe na kanyanga . Uramutse ayifashe aho kuyishikiriza inzego zibishinzwe ahubwo akumva ko abonye imali akabinyuza mu zindi nzira.Hari n’abipangira akazi batabahaye bakajya gutega abo bita abafozi  batunda ibicuruzwa bya magendu bakabibambura.

Amahugurwa aheruka yo kuw 4/04/2017akaba yaribanze ku gukebura abadasso bateshuka kunshingano zabo bakajya mubikorwa byokwishakira inyungu zabo. Bongeye gusobanurirwa itegeko rigenga urwego rwa DASSO  n’inshingano zabo .Abahuguwe batashye bafashe ingamba zo kujya kurwanya kanyanga na magendu kuko aribyo bikurura umutekano muke mu Karere ka Burera.

SIMBANKABO Thomas/PRO

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*