Umuyobozi w'Akarere yifatanije n'Abaturage

Uwo musozi wose uzahingwaho ingano

Umuhango wo gutangiza igihemwe cy’ihinga  2017B mu Karere ka Burera cyatangirijwe ku mugaragaro mu Murenge wa Kivuye ;Akagari ka Murwa ,kuri Site  ya Muhambo kuwa10/03/2017;ahatewe imbuto y’ingano kubuso bwa Ha 50.Muhambo akaba ari imwe muri Site nini zihingwaho ingano mu Karere ka Burera.Igihingwa cy’ingano cyera hafi mu Mirenge yose igize Akarere ka Burera kuko mu mirenge 17  igize akarere icyo gihingwa cyera mu Mirenge15 uretse ,Gitovu na KINONI  

 Muri iki gihembwe akarere kakaba kiteguye guhinga ingano zo mubwoko bwa Njoro zitanga ifu nziza ikorwamo imikati ku buso bwa Ha 9500 kubera ko   igihembe cy’ihinga 2017A gishize  Ingano zitahinzwe  cyane kubera kozisimburana n’ibishyimbo.Abaturage bakaba barakanguriwe guhinga ingano kuburyo bushimishije dore ko mu Mirenge 17 igize akarere ka Burera imirenge 4 gusa niyo idahinga ingano .Iyo Mirenge ni Rugengabali,Gitovu ,Kinoni,na Kagogo.Abahinzi kandi bizejwe ko isoko ry’ingano rihari kuko hari uruganda rwa Azam rusya ingano kandi  rukaba rufite ubushobozi bwo kwakira ingano zose zera mu Rwanda .Ikindi gishimishije nuko ibyakatsi basaruyeho ingano bita ibiganagano  nabyo hari  uruganda rukorera iKigali ruzajya rubibagurira kugira ngo rubikoremo amatafari  yakijyambere akoreshwa mu nyubako zigezweho.

Nubwo ariko abahinzi basabwa kwitabira cyane igihingwa cy’ingano ntibivuze ko ibindi bihingwa bitagomba kwitabwaho. Ibirayi nabyo byera cyane mu karere ka Burera bizahuzwa  ku Ha 10,000.Ibishyimbo  nabyo nk’igihingwa gitunze abanyarwanda benshi kizahingwa kuri Ha 12,000 naho ibigori kubera ko muri ikigihembwe cy’ihinga B bitera neza  bizahingwa kuri Ha 1500.Kumunsi wo gutangiza igihembwe cy’ihinga  kuwa 10/03/2017 umuyobozi w’Akarere ka Burera  yshishikarije abahinzi guhinga  ahantu hose  hateganijwe  guhingwaho ingano no gukoresha  ifumbire mvaruganda mu rwego rwo kongera umusaruro ku bwinshi no mubwiza nkuko biri muri politiki ya Leta.Icyiza cy’ingano nuko zera vuba

Abahinzi kandi barashishikarizwa  gukomeza gahunda yo kurwanya isuri no gukoresha imbuto z’indobanure,kurwanya ibyonnyi bikunze kubateza igihombo.Gutegura  ubutaka no gutera ku gihe kugira ngo umusaruro uzabe mwinshi kuko igihembwe  cya B ari kigufi cyane kandi kirangwamo imvura  nke ;izuba rizava hakiri kare.Buri muhinzi yagombye kuba yarangije gutera imbuto bitarenze kuwa 15/03/2017.Abahinzi bagomba kwibumbira mu makoperative kandi bakitabira guhunika imyaka   bakirinda kuyootsa kugira ngo badahendwa .

Abahinzi kandi bagomba kwitabira gahunda yo kuhira.

Ibibyose nibimwe mubizabafasha kongera umusaruro.

SIMBANKABO Thomas/PRO

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*