Abarembetsi ni izina bahaye Abatunda ,Abacuruza n’Abanywa ikinyobwa cya kanyanga ituruka mu Gihugu cya Uganda .Iyo ngando izamara iminsi itanu ,ihuje abagera kuri 347 bafatiwe mu Mirenge yose igize Akarere ka Burera .Umurenge wa Rugarama niwo ufite abantu bake kuko ufite 5 gusa . Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu ZARADUHAYE Joseph watangije iyo ngando ku mugaragaro yabwiye Abarembetsi ko mu gihe bazamara muri iyo ngando bazahabwa ibiganiro binyuranye bigamije kubagarura mu nzira nzziza .Aboneraho kubibutsa ko Igihugu cyacu kitemera ibiyobyabwenge birimo na Kanyanga ; ngo kuba barahisemo kubazana mu ngando ngo ni uburyo bwo kubaha imbabazi no kubigisha.Ibyo bikaba bigomba kubabera isomo no kubaha umwanya wo guhinduka bakitandukanya na kanyanga . Igihe bazamara muri iyo ngando bazakurikira ibiganiro binyuranye birimo : Gahunda ya ndi Umunyarwanda ,ingaruka z’ibiyobyabwenge ku buzima ,itegeko rihana ibiyobyabwenge mu Rwanda ,ingamba zo kwibungabungira umutekano n’izindi gahunda za Leta . Mbere yo gusubira mu ngo zabo bazahiga imbere y’Umuyobozi w’Akarere ka Burera kandi buri wese akazafatwa ifoto izabikwa muri mudasobwa kugira ngo bizorohe kumenya imyitwarire yabo nyuma y’iyi ngando.