Menya byinshi ku ruzinduko rwa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu mu Karere ka Burera - Amafoto

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Hon.Min Gatabazi JMV yagiriye uruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri mu Karere ka Burera; aho yagiranye ibiganiro n'Abavuga rikumvikana baturuka mu Mirenge igize aka Karere byibanze ahanini ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha birimo kwishora mu Biyobyabwenge na Magendu; ndetse n'umusanzu wabo mu Iterambere n'Imibereho myiza by'Umuturage.

 

Muri uru ruzinduko Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yatangiye ku wa Gatanu; akarusoza ku wa Gatandatu yari aherekejwe n’abandi Bayobozi barimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda,IGP Dan Munyuza; Giverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mme Nyirarugero Dancille, na Meya w’Akarere ka Burera, Mme UWANYIRIGIRA M. Chantal wabahaye ikaze; akanabagezaho Ibibazo bibangamiye Iterambere ry’Umuturage n’Akarere muri rusange.

Usibye Ibiganiro Hon. Min. Gatabazi JMV n’abamuherekeje bagiranye n'Abavuga rikumvikana, banasuye bimwe mu Bikorwa remezo hirya no hino muri aka Karere.

Abavuga Rikumvikana bashimiye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu ku nama n’Impanuro  yabagiriye; bamwizeza ko bazazishyira mu bikorwa. Aba ni bamwe mu bo.

Bizimana Damascene ni Umuyobozi w'Ishuri ryisumbue rya Kagogo.Yagize ati:"Ngiye kurushaho gufatanya n'izindi nzego mu gushakira igisubizo ikibazo cy'Abana bata ishuri, tunabungabunge Ibikorwa remezo."

Uwingeneye Esperance ni Umujyanama w'Ubuzima mu Murenge wa Cyanika. Yagize ati:"Ngiye kongera imbaraga mu kurwanya imirire mibi n'ibindi bidindiza Iterambere."