Abagore 68 bo mu Karere ka Burera bahawe Telefone zigezweho muri gahunda ya ConnectRwanda

Abagore mirongo itandatu n’Umunane (68) bayobora Amakoperative y’Ubuhinzi  n’Ubworozi mu  Karere ka Burera; kuri uyu wa kabiri tariki 30 Werurwe bahawe Telefone Ngendanwa zigezweho (Smart Phones) muri gahunda ya ConnectRwanda.

Uyu muhango wabereye ku Biro by’Akarere ka Burera witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Hon. Min. Gatabazi Jean Marie Vianney na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madame Nyirarugendo Dancile.

Mu butumwa Minisitiri, Hon. Min. Gatabazi yagejeje ku bahawe Telefone, yabasabye kuzibyaza umusaruro; haba mu byerekeranye n’Imirimo bakora y’Ubujyanama mu Buhinzi n’Ubworozi;ndetse n’ibindi.

Hon. Min. Gatabazi yagize ati:"Mumfashe dushimire Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa, Paul Kagame kuri gahunda nyinshi zirimo n’iyi ya ConnectRanda zigamije guteza imbere Abaturage n’Igihugu muri rusange. Kuba uyu munsi mwahawe Telefone zigezwego nk’izi bikwiriye kubagaragariza ko Umukuru w’Igihugu azirikana ba Mutima w’Urugo; bigaragaza kandi ko ashaka ko mutera imbere."

Yashimye Abafatanyabikorwa muri iyi gahunda ya ConnectRwanda barimo Minisiteri zitandukanye, BDF na MTN-Rwanda.

Hon. Min. Gatabazi yasabye Abayobozi ku nzego zitandukanye gukangurira Abikorera kuba Abafatanyabikorwa muri gahunda ya ConnectRwanda.

Yagize ati:"Ubuhinzi ni inkingi ya mwamba mu iterambere ry’Igihugu cyacu. Kuba Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu cyacu bwarashyizeho iyi gahunda ya ConnectRwanda bigamije guteza imbere Umuhinzi n’Umworozi; cyane cyane icyiciro cy’Abagore; tuzirikana ko kubatera imbere ari ugutera imbere Umuryango; bikaba no guteza imbere Igihugu mri rusange .Izi Telefone si izo guhamagara gusa; zizabafasha no kubona amakuru yerekeranye n’Iterambere mu Buhinzi n’Ubworozi; bityo Umusaruro w’Amata n’uw’Ubuhinzi wiyongere." 


Hon. Min. Gatabazi yasabye Abayobozi ku Karere n’Imirenge kwegera Abaturage; no kubaha ijambo mu bibakorerwa; aha akaba yarababwiye ko ari bwo bazabasha kumenya Ibibazo Abaturage bafite; babishakire ibisubizo.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Madame UWANYIRIGIRA Marie Chantal yasabye abahawe Telefone kuzifata neza, no kuzikoresha icyo baziherewe kugira ngo zibabere imbarutso y’Iterambere.

Yagize ati:"Amakuru muzabona mwifashishije izi Telefone si mwe mwenyine azagirira akamaro; ahubwo azanakagirira abagize Imiryango yanyu; n’Abahinzi n’Aborozi."

 Mubyeyimwiza Adeline, utuye mu Murenge wa Rwerere, ni umwe mu bahawe Telefone. Yagaragaje ibyishimo agira ati:"Iyi Telefone izamfasha kumenya amakuru atandukanye yerekeranye n’Ubuhinzi n’Ubworozi. Byangoraga kuyabona. Amakuru make nashoboraga kubona nayakuraga ku bandi; rimwe na rimwe bakambwira atari ukuri; ariko guhera ubu nzajya nyishakira kubera ko mfite aho nyakura. Ndashima Perezida, Paul Kagame ku kuba yaratuzirikanye akaduha Telefone nk’izi zigezweho."

Undi witwa Mujawamariya Petronille wo mu Murenge wa Rugengabari; mu byishimo byinshi yagize ati:" Iyo habaga hari uburwayi runaka mu Myaka; Nk’Umujyanama mu byerekeranye n’Ubuhinzi, byangoraga gutanga Amakuru nyamenyesha ushinzwe Ubuhinzi ku Mirenge; ariko guhera ubu; bizajya binyorohera kubera ko nzajya mfata Amafoto agaragaza ikibazo, nyamwoherereze; bityo atugire inama y’icyo twakora hatabayeho gukubita amaguru tumusanga aho ari.