Akarere ka Burera karashima Care International ku nkunga yayo yatumye abakuze 5,500 bigishwa kwandika, gusoma no kubara

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera burashima cyane Care International ku nkunga yatanze ibinyujije muri DUHAMIC-ADRI yatumye Abantu bakuze 5,500 batuye hirya no hino mu Karere ka Burera bigishwa kwandika, gusoma no kubara.

Iki gikorwa cyo kwigisha iki cyiciro cyamaze amezi cumi n’abiri (12). Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Werurwe, ku Biro by’Akarere ka Burera habereye igikorwa cyo gutanga Impamyabumenyi kuri bamwe mu bigishijwe; abasigaye bakazazifatira ku Biro by’Ubuyobozi bw’aho batuye.

Mu bitabiriye uyu muhango harimo Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera, Bwana Manirafasha Jean de la Paix, Kubwimana Janvier wari uhagarariye Care International, n’Umuyobozi wa DUHAMIC-ADRI, Benineza Innocent.

Mi ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Bwana Manirafasha yashimye Care International ku bw’iyi nkunga; anashima DUHAMIC-ADRI wabaye Umufatanyabikorwa ukomeye mu iyigishwa ry’iki cyiciro, ndetse n’Ababigishije.

Bwana Manirafasha   yagize ati:"Kutamenya kwandika, gusoma no kubara bitera ipfunwe.Kuba mutakibarirwa mu cyiciro cy’abameze batyo tubikesha Inkunga ya Care International n’Umufatanyabikorwa- DUHAMIC-ADRI. Kwigisha Abakuze kwandika, gusoma no kubara bisanzwe biri mu mihigo y’Akarere ka Burera. Izi nzego zunganiye Akarere mu bijyanye n’uyu muhigo."

Yagize kandi ati:"Iyo umuntu azi kwandika, gusoma no kubara biramworohera gukora ibikorwa bibyara inyungu birimo Ubucuruzi; kandi amenya gucunga neza umutungo we; waba uw’Amafaranga ndetse n’undi uwo ari wo wose. Ubumenyi mwungutse bukwiriye guhindura imibereho yanyu igatera imbere biruseho."

Yongeye gushima Care International agira ati:"Kuba mwaratanze inkunga yatumye Abantu 5,500 bigishwa kwandika, gusoma no kubara ni Ubukungu mwahaye abigishijwe; ariko na none ni Ubukungu mwahaye Akarere ka Burera muri rusange."

Bwana Manirafasha yashimye Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME kuri gahunda y’Uburezi kuri bose; asaba abasoje amasomo kubyaza umusaruro aya mahirwe yabagezeho.

Yaboneyeho gusaba Care International kuzirikana abataragerwaho n’aya mahirwe, ndetse n’abatarabashije gusoza amasomo kubera impamvu zitandukanye.

Kubwimana yashimye Akarere ka Burera ku kuba karagize uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda yo kwigisha bariya bantu 5,500; anashimira DUHAMIC-ADRI n’ababigishije.

Yagarutse ku kamaro k’iyi gahunda agira ati:"Igikorwa nk’iki cyo kwigisha abakuze byunganira gahunda z’Igihugu z’Imbaturabukungu zigamije Iterambere rirambye ry’Umuturage n’Igihugu muri rusange. Mu izina rya Care International, twijeje ko tuzakomeza gutera inkunga gahunda zitandukanye mu Karere ka Burera uko ubushobozi buzagenda bubonera."

Mu butumwa Benineza yageneye abigishijwe kwandika, gusoma no kubara yagize ati: Kwigisha Umugore n’Umukobwa ni ukuzamura imibereho yabo, ni ukubateza imbere; kandi ni no guteza imbere Igihugu. Abasoje amasomo mukwiriye kubyaza umusaruro aya mahirwe."