Abafite ubumuga barishimira ubumenyi bakura mu mahugurwa barimo gukurikirana

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Werurwe, ku Biro by’Akarere ka Burera harimo kubera Amahugurwa yitabiriwe n’Abantu makumyabiri na batanu (25) bafite Ubumuga butandukanye; bakaba barimo guhugurwa ku guteza imbere Imikorere idaheza abantu bafite Ubumuga.

Iki gikorwa kizamara iminsi ine cyateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Burera n’Ihuriro ry’Imiryango ishinzwe kurengera abafite Ubumuga mu Rwanda (National Union of Disability Organization in Rwanda-NUDOR).

Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Bwana Manirafasha Jean de Paix.

Kuri gahunda bigaragara ko ku munsi wa mbere bahugurwa ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu muri rusange; ku munsi wa kabiri bakazahugurwa ku burenganzira bw’abafite ubumuga. Biteganyijwe kandi ko ku munsi wa gatatu hazahugurwa abahagarariye Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Karere ka Burera ifite aho ihuriye no kurengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Atangiza aya mahugurwa, Bwana Manirafasha yasabye abayitabiriye kuyakurikira neza kugira ngo bunguke ubumenyi bazasangiza abo bahagarariye mu mirenge.

Yagize ati:"Aya mahugurwa  ni ingenzi kubera ko ubumenyi muzayakuramo azabafasha ku giti cyanyu nk’abafite ubumuga, anafashe bagenzi banyu muhagarariye bakeneye kugira ubumenyi buhagije ku burenganzira bwabo nk’abafite Ubumuga."

Nuwamahoro Béatrice ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa.Yagaragaje inyungu ateganya kuyakuramo agira ati:"Nyuma y’amasaha make ntangiye aya mahugurwa maze kunguka ibintu byinshi ntari nzi birimo kumenya icyo Ubumuga ari cyo, Uburenganzira bw’abafite ubumuga n’amategeko abarengera."

Yongeyeho ko ubumenyi azakura muri aya mahugurwa azayasangiza bagenzi be bafite ubumuga; kandi ko igihe cyose azajya akangurira abatabufite  kubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga;ababwira ko bagomba kwirinda kubabwira amagambo abasesereza.

Nuwamahoro yagize kandi ati:"Hari Imiryango igifata abafite ubumuga nk’umutwaro, nk’abadafite icyo bamaze; yewe hari n’ababahisha , batabemerera kugera hanze ngo hatagira ababaca iryera. Bene iyo miryango tuzajya tuyigira inama y’uko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi, ko bashoboye; kandi ko nta wukwiriye kubabuza uburenganzira bwabo.Inyingisho nk’izi zikwiriye gutangwa mu mashuri kubera ko hari aho abana bafite ubumuga babwirwa amagambo abatesha agaciro."

Undi witabiriye aya mahugurwa witwa Ndinayo Gilbert yagarutse ku kamaro ka yo agira ati:"Ntabwo nari nzi ibyiciro by’Ubumuga.Nabimenyeye muri aya mahugurwa. Namenye ko hari ibyiciro bitanu bw’ubumuga, ari byo; Ubumuga bw’Ingingo, ubwo kutabona, ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ubumuga bwo mu mutwe, n’ubundi bumuga burimo ubw’Ubugufi bukabije n’ubw’Uruhu."

Yakomeje avuga ko ubumenyi yugutse buzamufasha mu guhindura imyumvire ikigaragara kuri bamwe badaha agaciro abafite ubumuga; kandi ko bizatuma abafite ubumuga bamenya amategeko abarengera; bityo baharanire uburenganzira bwabo.

Aya mahugurwa aje akurikira igikorwa cyabaye mu cyumweru gishize aho Akarere ka Burera kahaye Inyunganirangingo zigizwe n’Imbago 120 zahawe abafite ubumuga bw’ingingo n’Inkoni zera 50 zahawe abafite ubumuga bwo kutabona.

Abahawe izi nyunganirangingo bashimye Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera. Nezehose Raphael, utuye mu Kagari ka Kiringa, Umurenge wa Kagogo ni umwe muri bo. Yagaragaje Imbamutima ze agira ati:"Akarere kampaye Inkoni yera. Nari nyifite ndayita.Nyuma yo kuyita nakoreshaga inkoni isanzwe y’igiti.Mu by’ukuri nta cyo iy’igiti yamfashaga. Nyuma y’aho mperewe iyi Nkoni nongeye kubona ikinyobora, ikindinda gusitara.Ubu nijyana ku murenge gusaba serivisi  nta wumfashe akaboko, nkanijyana no gusenga. Iyi nkoni nzayifata neza."

Niyonzima Jean Pierre utuye mu Kagari ka Gatsibo, mu murenge wa Butaro we yahawe Imbago; uyu na we yagaragaje ibyishomo agira ati:"Mbere nakoreshaga Imbago y’urubaho. Aho itandukaniye n’iyi nahawe n’Akarere ni uko iyo Akarere kampaye itaremereye ugereranyije n’iyo nari mfite mbere ku buryo nkora imirimo yanjye nta mbogamizi."