Ubukangurambaga bugamije gushishikariza ababyeyi bafite abana bataye ishuri kubasubizayo.

None kuwa 15/02/2021 itsinda ry'Abakozi b'Akarere (Gender and Family Promotion Officer, Labour Inspector, Education officer ) hamwe n'umufatanyabikorwa (Save the Children) twagiye mu Murenge wa Gatebe , Akagari ka Musenda aho twakoze ubukangurambaga bugamije gushishikariza ababyeyi bafite abana bataye ishuri kubasubizayo. Ubukangurambaga bwakozwe na Komite ishinzwe kurengera umwana ku rwego rw'Akarere n'Umurenge hamwe n'umufatanyabiko Save the children. Nyuma y'impanuro zatanzwe abitabiriye bafashe ingamba zikurikira: ✅Buri mudugudu uranoza urutonde rw'abana bataye ishuri bityo hamwe n'ababyeyi baganirizwe; ✅Inshuti z'umuryango biyemeje gusura imiryango kugira ngo bibutse kwirinda amakimbirane kuko bibuza abana kwiga; ✅Abitabiriye ibiganiro biyemeje gutanga amakuru ku muntu wese ukoresha umwana imirimo imubuza kwiga; ✅Save the children yiyemeje gutanga inkunga y'amakayi ku bana batiga kubera kubura ibikoresho by'ishuri. Iki gikorwa kizakomereza no mu yindi Mirenge.