Gusura abagerwabikorwa bo mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe muri gahunda ya skills development

Abakozi bo muri BDE unit : KABANDA Didace na SIBOMANA Aimable bari mu gikorwa cyo gusura ba Rwiyemezamirimo bigisha imyuga inyuranye ( ubudozi,ububaji, gusudira ibyuma ndetse no gutunganya imisatsi) abagerwabikorwa bo mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe muri gahunda ya skills development (MULTI SECTORAL APROCH) mu mirenge ya: BUTARO, GITOVU, KINONI, KIVUYE, NEMBA, RUGARAMA, CYANIKA, RUHUNDE, RUSARABUYE, na RWERERE. Ibyakozwe: 1. Kuganira no kugira inama abagerwabikorwa na ba rwiyemezamirimo gahunda yo kwihangira umurimo no kwikura mu bukene. 2. Uko ba rwiyemezamirimo bubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye n'AKarere. 3. Imyigire ndetse n'ubwitabire bw'abagerwabikorwa muri iyi gahunda. 4. Uko imirenge ikurikirana imikorere ya ba rwiyemezamirimo n'imyigire y'abagenerwabikorwa. Uretse mu mirenge ya Cyanika na Rugarama hagaragaye imikorere itanoze ya bamwe muri ba rwiyemezamirimo mu yindi mirenge gahunda iragenda neza. Hagaragaye kandi ko imirenge yose idasura imyigire y'abagenerwabikorwa n'imikorere ya ba rwiyemezamirimo kuko nta raporo y'uko basuwe bigeze bagaragaza.Hatanzwe inama muri rusange yuburyo iyi gahunda yakomeza gukurikiranwa neza kandi igatanga umusaruro.